Nyanza: Minisitiri Dr. Mugenzi yashimye uruhare rw'ingabo mu kuzamura imibereho myiza y'abaturage - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi gahunda yo kuvura abaturage ku buntu ni imwe mu bikorwa byinshi bikubiye muri gahunda yiswe 'Defence and Security Citizen Outreach Programme 2025', aho mu mezi atatu ashize havuwe abaturage 41,868, hubakwa ibiraro 13, amazu 70 y'abatishoboye, amashuri y'incuke (EDCs) 10, hanatangwa amashanyarazi akomoka ku zuba n'ibindi.

Kanakuze Rose w'imyaka 73 wo mu Mudugudu wa Ndago, Akagari ka Bugari, Umurenge wa Ntyazo, mu Karere ka Nyanza, ari mu bavuwe ku buntu muri iyi gahunda, nyuma yo gukora impanuka akavunika igufwa ry'akuguru.

Ati 'Kuva nabaho ni ubwa mbere mvuwe n'inzobere, noneho by'akarusho bamvuriye k'ubuntu. Sinabona uko mbashimira, uretse kubasabira ku Mana yonyine. Ndumva rwose ubu ndi koroherwa, ndashimira abaganga bose banyitayeho ndetse na Paul Kagame wabohereje, ntacyo atakoze ngo abanyarwanda tubeho neza.'

Brig Gen Dr. Nkurikiye John, Umugaba Wungirije w'Ingabo zishinzwe ibikorwa by'ubuvuzi muri RDF, yavuze ko banyuzwe n'uko abaturage bakiriye ibi bikorwa bakorewe, ari na yo mpamvu Ubuyobozi Bukuru bw'Ingabo bwafashe icyemezo cyo kongera igihe cyo kuvura, kugira ngo bakomeze babafashe.

Ati 'N'ubwo inshuti zacu zo muri EAC zisoje ubutumwa bwazo hano, twe nk'ingabo z'igihugu, tugiye gukomeza hano i Nyanza nibura ikindi cyumweru, noneho na ba bandi bari basubiye mu ngo mubabwire bagaruke kugira ngo hatagira ucikanwa.'

Gen Nkurikiye yakomeje ashimira ingabo za EAC zabafashije muri ibi bikorwa, ashimangira ko nibikomeza bitya bizatuma Afurika yiyubaka biruseho, kandi ikanahamya ubumwe bw'abayituye.

Minisitiri Dr. Mugenzi Patrice yashimye ibikorwa byaranze ingabo muri iki gihe cy'amezi atatu ndetse n'ibyo muri iki cyumweru by'ingabo za EAC, ashimangira ko bihamya ubwitange n'ubufatanye budacogora.

Ati 'Iyi gahunda yakomeje kwimakaza indangagaciro z'ubwitange, inashimangira ubufatanye budacogora hagati y'inzego z'umutekano n'abaturage b'igihugu cyacu. Ni ishimwe ku mateka yacu n'isomo ry'ahazaza hashingiye ku bumwe, kwigira no ku iterambere risangiwe.'

'Mu mezi atatu ashize, twabaye abatangabuhamya b'ibikorwa bitangaje by'ubwitange, urukundo n'ubushake bwo guhindura imibereho y'abaturage. Ubufatanye bwa RDF, RNP, inzego z'ibanze n'abaturage bwagize uruhare mu gukemura ibibazo bifitanye isano n'imibereho myiza y'abaturage ndetse n'iterambere muri rusange. Ibi bikorwa ni ibimenyetso by'icyizere, agaciro, n'iterambere ridaheza.'

Ibi bikorwa byitabiriwe n'itsinda ry'abaganga b'ingabo z'inzobere 50 zaturutse mu bihugu bya EAC birimo Burundi, Kenya, Tanzaniya na Uganda, aho bashimwe umusanzu wabo mu kurengera ubuzima bw'abanyarwanda.

Iyi gahunda yari ifite insanganyamatsiko igira iti "Abaturage b'u Rwanda hamwe n'inzego z'umutekano mu kwizihiza Kwibohora ku nshuro ya 31 no kwizihiza imyaka 25 y'ubufatanye bwa Polisi y'Igihugu n'Abaturage.'

Minisitiri Dr. Mugenzi Patrice yavuze ko ibi bikorwa bishimangira icyizere cy'ejo hazaza heza h'u Rwanda
Umuyobozi w'Ingabo mu Ntara y'Amajyepfo, Maj Gen Gatama Vincent, aganiriza abayobozi batandukanye n'ingabo zo muri EAC
Itsinda ry'abasirikare b'abaganga baturutse muri Uganda, bashimiwe umusanzu batanze mu buvuzi
Abasirikare b'abagannga baturutse i Burundi bari mu bishimiwe cyane n'abarwayi b'Abanyarwanda i Nyanza, dore ko banumvikanaga neza mu rurimi
Inzu zubakiwe abatshoboye batagiraga aho baba, zigeze ku musozo
Ingabo zo muri EAC nazo zasuye inzu zubakiwe abaturage b'i Muyira, mu Karere ka Nyanza
Abaturage bishimiye ibyiza byose bagejejweho muri aya mezi atatu birimo ubuvuzi, inzu n'ibindi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-minisitiri-dr-mugenzi-yashimye-uruhare-rw-ingabo-mu-kuzamura-imibereho

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)