
Umwe mu babyeyi bo mu Murenge wa Save, agaragaza ko we yabyirutse abona umwana akora kandi atinuba umurimo.
Ati 'Mu Kinyarwanda baravuga ngo 'umwana arindwa inzara, ntarindwa imirimo'; kimwe n'uko utamurera bajeyi. Uyu munsi rero, bajya ku mashuri bagataha bigometse ngo bafite uburenganzira bwabo bakigomeka, wamutuma ijerikani y'amazi akaza yigorora ngo arapfuye. Nibasobanure imirimo umwana akwiye gukora n'iyo adakwiye gukora.'
Mugenzi we na we agaragaza ko hari igihe umwana ahabwa akarimo, ariko banyura nko ku bayobozi bakabyamagana bikabayobera.
Ati 'Hari umwana wikoreza nk'iyo fumbire, mwanyura nko ku bayobozi bati muri kubakoresha imirimo ivunanye, wamwifashisha mu gutera intabire, nabwo bakavuga ko urimo umuvunisha, kandi twe tuba tuzi ko turi kubigisha kugira ngo bazabashe kwitunga. Twe twumva ko iyo umwana yariye, akaba nta burwayi afite, agomba gukora agafasha ababyeyi.'
Aba babyeyi, bakomeza basaba ko bakwiye gusobanurirwa neza imirimo ivunanye ku bana, kuko na bo batabanze, kugira ngo bitazava aho bibagiraho ingaruka ku hazaza habo, ariko kandi ntibazakure ntacyo bazi gukora bityo imibereho yabo ikaba mibi.
Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérome, avuga ko ababyeyi baba bakwiye kumenya ko imirimo ivunanye ari imirimo itari ku rwego rwabo yose.
Yagaragaje ko hari imirimo ikomeye abana bakora bigatuma badakura, yibutsa ko no muri siporo hari amasaha batarenza ku bana, hakabaho n'abatoza b'abana bazi neza urugero bariho, atabikora atyo akaba yagwingira.
Ati 'Kwikoreza umwana ibintu biremereye, kumuvomesha mu bintu biremereye cyane, kumwikoreza imyaka iremereye, kumugendesha urugendo rurerure ajya mu isoko n'ahandi, bishobobora gutuma agwingira.'
'Turasaba ababyeyi ko bakwiye kumenya imirimo y'abana ibafasha n'ubundi ku mikurire yabo, ariko mbere na mbere babanje kugana ishuri. Ntibakwiye kuragwa ibyananiye ababyeyi, ahubwo bakwiye gufashwa kugura kugira ngo nabo bazabashe gukora ibyabo. Ntabwo umwana muto akwiye kubaho ari umufatanyabikorwa n'umubyeyi we kuko nta mbaraga aba afitea, kandi akwiye kurerwa ahubwo kugira ngo azakorere urugo rwe.'
Meya Rutaburingoga, yakomeje asaba ababyeyi kurushaho kwita ku bana babo by'umwihariko muri biruhuko birebire, babaha umwanya wo gukina no gukuza impano zabo, kubigisha imirimo ijyanye n'imyaka bafite kandi babibutsa no kwiyibutsa amasomo yabo, ndetse bakibuka no kubakurikirana babarinda ihohotera rishingiye ku gitsina.

