Nyamasheke: Abatazi gusoma no kwandika basabwe kudaterwa ipfunwe no kwiga bakuze - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mbere y'uko Rwanda rushyiraho gahunda y'uburezi kuri bose hari abana bavukaga ku babyeyi bari bataramenya akamaro ko kwiga ntibabashyire mu ishuri.

Ibi byatumye kuri ubu hari abakuze batazi gusoma, kwandika no kubara. Bamwe muri bo bagira ipfunwe ryo kugana amasomo yashyiriweho abakuze bacikanwe n'uburezi bw'ibanze.

Mukeshimana Josephine w'imyaka 40 yabwiye IGIHE ko ubwo yari ageze mu wa gatatu w'amashuri abanza nyina yapfuye, bituma ava mu ishuri ajya kwita ku muryango kuko se afite ubumuga.

Gukura atazi gusoma no kwandika byamubihirije ubuzima kuko yageraga ku cyapa ntamenye ibyanditseho, ndetse ngo ubwo yiteguraga gushinga urugo umukunzi we yaramwandikiraga akajya gushaka umusomera.

Ati "Mu mezi atandatu ashize nafashe umwanzuro njya kwiga mu bakuze ubu nzi gusoma, kwandika no kubara".

Bazaze Emmanuel w'imyaka 43 avuga ko afite imyaka irindwi ababyeyi bamutegetse kujya kuragira inka, bituma agira imyaka 43 atarigera akandagira mu ishuri. Nawe mu mezi atandatu ashize nibwo yafashe icyemezo cyo kwiga kubara, gusoma no kwandika.

Uyu mugabo uvuga ko agiye guhita akomerezaho akiga gusudira. Yavuze ko abagabo bagenzi be bagira ipfunwe ryo kwiga bakuze.

Ati "Impamvu abagabo biga bakuze ari bake urabona hano ni ku kigo cy'amashuri, abana baza kutureba bakaduseka, bigatuma abagabo bagira ipfunwe bakavamo batarangije".

Mukarubayita Berthilde wo mu Murenge wa Shangi, w'Akarere ka Nyamasheke umaze imyaka irindwi yigisha abakuze gusoma no kwandika, avuga ko mu giturage harimo abakuze benshi batazi gusoma no kwandika.

Ati "Umudugudu ntuyemo ugizwe n'abantu 1345 harimo abakuze barenga 300 batazi gusoma no kwandika. Ubuyobozi bukwiye gushyiramo imbaraga bugasubizaho agahimbazamusyi bageneraga umwarimu wigisha abakuze".

Pasiteri Kayobera Joseph, Umushumba w'Itorero ADEPR Mukoma rikorera mu Murenge wa Shangi n'uwa Nyabitekeri avuga ko impamvu itorero ADEPR rishyira imbaraga mu kwigisha abakuze kumenya gusoma no kwandika ari uko basanze ari ingenzi mu buzima bwa buri munsi.

Ati "Kumenya gusoma no kwandika ni ingenzi cyane, twigisha ijambo ry'Imana ariko tukigisha n'abakirisitu kwisomera ijambo ry'Imana, ikindi muri iki gihe Isi iyobowe n'ikoranabuhanga kugira ngo umuntu atere imbere biramusaba kuba azi gukorrsha ikoranabuhanga, kandi ntabwo wamenya gukoresha ikoranabuhanga utazi gusoma no kwandika".

Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Nyamasheke, Mukankusi Athanasie mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko mu cyiciro cya kabiri cya gahunda ya Leta yo kwihutisha iterambere NST2 harimo kwigisha abakuze batazi gusoma no kwandika.

Ati "Dukeneye ko izi nyigisho zihabwa abantu benshi. Uwaba yarasigaye nawe turamushishikazira gukurikirana izi nyigisho kandi duharanira kwishakamo ibisubizo twirinda ibyadusubiza inyuma".

Mu mwaka w'ingengo y'imari 2024/2025 mu Karere ka Nyamasheke abakuze bize gusoma no kwandika bagera 2278 barimo abagabo 966 n'abagore 1312.

Abakuze bize gusoma no kwandika basaba bagenzi babo kudaterwa ipfunwe no kwiga bakuze
Mu 2024/25 abakuze bo mu Karere ka Nymasheke bize gusoma no kwandika bagera kuri 2200



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-abatazi-gusoma-no-kwandika-basabwe-kudaterwa-ipfunwe-no-kwiga-bakuze

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)