Ahantu hihariye waruhukira mu Mujyi wa Kigali bitagusabye gukora ibilometero ujya mu ntara - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byatumye nibaza impamvu iyo benshi batekereje gusohoka, aha mbere habaza mu mutwe wari i Rubavu. Wari uzi ko muri Kigali hari ahantu henshi wajya hakagufasha kuruhuka?

Nubwo aheza buri gihe hahora ari mu rugo, ariko hari ahandi ushobora gusa n'uwimukiye igihe gito, ubundi ukitekerezaho wowe n'umuryango wawe niba uwufite, ubundi mukagira ibihe byiza.

Hamwe muri aho ahantu heza ho kuruhukira, hatuje, hari amahumbezi ndetse nta rusaku, ushobora gukora imirimo yawe yose, no mu Mujyi wa Kigali ushobora kuhabona byoroshye, bitagusabye kujya mu ntara.

The Cabin at Ahera

The Cabin at Ahera ni Airbnb iherereye mu Karere ka Kicukiro. Ni inzu ishobora gucumbikira abantu bane. Airbnb ni ha hantu wimukira ukahasanga ibintu byose nk'ibyo ukenera iwawe ndetse ukaba wakwitegurira amafunguro yawe.

The Cabin at Ahera ifite igikoni kigezweho, piscine, ahantu ho gukinira, ubusitani ndetse ushobora no gusura ubworozi bukorerwa mu ishyamba iyi nzu iherereyemo rya Ahera Forest Farm.

Ni ahantu ushobora kujyana n'umuryango wawe ku bawufite, cyangwa inshuti n'imiryango, ubundi mukitegurira ibintu byanyu ku murongo mugatekereza imishinga ibyara inyungu mugatera imbere kakahava.

Eagles View Lodge

Eagle View Lodge, ni hoteli iherereye ku i Rebero yubatse mu buryo bw'ubugeni bijyanye n'umuco gakondo w'Abanyarwanda.

Yitegeye hejuru ku musozi ku buryo uri yo ubasha kureba ibice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali.

Aha haba ubwoko bw'ibyumba bigera kuri bitanu, birimo ibyumba bisanzwe byishyurwa 90$, studio apartment ya 100$ n'ibyumba byahariwe abari mu kwezi kwa buki kimwe wishyura 150$.

Hari n'ibindi byahariwe umuryango biba birimo buri kimwe cyose wakwifuza. Ubishaka yishyura 250$ ku bantu bane.

Muri Eagle View Lodge hari n'ibyumba biherereye ku gasongero k'inyubako (penthouse) aho uba witegeye ubwiza bw'Umujyi wa Kigali. Uhashaka yishyura 190$ ku muntu umwe. Ibi byumba byose uhabwa ibyo kurya bya mu gitondo.

Eagle View Golf

Eagle View Golf iri i Nyarutarama mu Karere ka Gasabo hafi y'Ikibuga cya Golf cya Kigali. Ifite ibyumba biri mu byiciro bine byose byitegeye umujyi ndetse n'ikibuga cya Golf.

Eagle View Golf ifite piscine, n'abakozi b'abahanga bateka ibyo kurya ushaka byose, hakagufasha kuruhuka ari na ko utekereza ku iterambere ryawe.

Amata n'Ubuki Boutique Hotel

Iyi ni hoteli iherereye Nyarutarama mu Karere ka Gasabo, ifite ibyumba biri mu byiciro icyenda. Ubaye uri umuntu ukunda ahantu hatuje, watekereza utuje cyangwa ushaka kuganira n'abantu bawe mutuje, wajya kuri iyi hoteli.

Ifite na restaurent ya Jiko izwiho kugira umwihariko mu guteka indyo zo mu bihugu byo mu mahanga nko mu Buhinde na Thailand n'ahandi.

Igira ibyumba byo kuruhukiramo, birimo imitako itandukanye yiganjemo iya Kinyarwanda. Ni ibyumba biba birimo aho kuryama, nk'igitanda kimwe cyakwakira abantu babiri, ahagenewe ibiro ku bashaka gukomeza gukurikirana imishinga yabo, n'ibindi wakenera. Hari ibyumba bibiri biba biri mu cyumba kimwe n'ibindi.

The retreat

Iyi ni hoteli y'inyeyeri eshanu iri mu Kiyovu mu Karere ka Nyarugenge, yamenyekanye cyane ubwo yakiraga Umwami w'u Bwogereza Charles III n'umugore we mu 2022 mu ruzinduko bagiriye mu Rwanda icyo gihe.

Iyi Hoteli ifite ibyumba 20, icya menshi cyitwa Luxury Pool Villa kukiraramo ni 2100$, mu gihe icya make ari 735$. Ni ahantu heza ho kuruhukira kuko usangayo buri kimwe cyose wakeneye.

Urabyuka ugakorerwa massage ubishaka, ukajya gufata amahumbezi yo kuri piscine nziza, ukigishwa imwe mu mirimo ya Kinyarwanda n'ibindi.

Wonderland Kanyinya Hills

Iki ni icyanya kiri i Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge, ubaye uri umuntu uteganya ibirori by'abantu bacye, cyangwa kujya kuganira n'inshuti zawe, wajya kuri iyi Wonderland.

Iki cyanya gifite umwihariko wo kugira ahantu bacumbika (Camping), gukinira, ndetse n'igikoni gifite indyo zitandakanye, ubundi ukaryoherwa n'ibiruhuko.

Eze home kigali

Iyi ni Airb&b iri i Kagugu, mu Karere Gasabo ifite ibyumba bine, ubwongero bubiri, igikoni, piscine, n'uruganiriro.

Ni ahantu wajya wenyine cyangwa n'inshuti yawe mugamije kuruhuka, kuganira no kugirana ibihe byiza nk'inshuti, mukitegurira ibintu byanyu hanyuma si ugutekereza imishinga ibateza imbere kakahava.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ahantu-hihariye-waruhukira-mu-mujyi-wa-kigali-bitagusabye-gukora-ibilometero

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)