Muri Singapore hatangijwe agace kitiriwe ishyamba rya Nyungwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ako gace kashyizwemo pariki nshya y'inyoni iri muri Singapore izwi nka 'Bird Paradise'.

Ahiswe 'Rwanda Nyungwe Forest Heart of Africa' ni agace kabumbatiye inyoni zifatwa, gaherekejwe n'amagambo agaragaza uburumbuke bw'ibinyabuzima biboneka mu ishyamba rya Nyungwe.

Bird Paradise iherereye muri Mandai Wildlife Reserve, hamwe mu hantu hakomeye mu rusobe rw'ibinyabuzima.

The Mandai Wildlife Reserve isanzwe ibarizwamo pariki enye zirimo Singapore Zoo, River Wonders, Night Safari n'iheruka gufungurwa ya Rainforest Wild Asia.

Rwanda Nyungwe Forest Heart of Africa iri ku buso bungana na hegitare 1,55 ikaba ari na yo nini mu ziherereye muri Bird Paradise, ahaboneka amoko y'inyoni arenga 800 arimo iziboneka muri Afurika, inuma z'izindi zinyuranye.

Ako gace kahanzwe hifashishijwe igishushanyo gishingiye ku misozi n'amashyamba yo ku Mugabane wa Afurika, by'umwihariko hagendewe ku miterere y'Ishyamba rya Pariki y'Igihugu ya Nyungwe.

Harimo na Canopy Walkway, inzira yo mu kirere yifashishwa mu kureba inyoni n'ibindi binyabuzima bitandukanye biri muri iryo shyamba.

Ubwo bufatanye buha u Rwanda umwanya wo kwerekana uko rukungahaye ku binyabuzima ku rwego mpuzamahanga, guteza imbere ubumenyi ku bikorwa byo kubungabunga ibidukikije no kugaragaza igihugu nk'ahantu heza ku bashaka gukora ubukerarugendo bugezweho kandi bushingiye ku bidukikije.

Umuyobozi Mukuru w'Ishami ry'Ubukerarugendo muri RDB, Irène Murerwa, yagaragaje ko u Rwanda rwishimiye gukorana na Mandai Wildlife Group.

Ati 'Twishimiye gufatanya na Mandai Wildlife Group mu kugaragaza u Rwanda nk'icyerekezo cy'ubukerarugendo bushingiye ku bidukikije no kubibungabunga ku ruhando mpuzamahanga. Ubu bufatanye bushimangira ubushake bwacu mu guteza imbere imikoranire mpuzamahanga, guteza imbere ubukerarugendo no gusangiza abandi inkuru y'u Rwanda.'

Ubufatanye n'icyo kigo kandi bwagaragajwe nk'intambwe ikomeye mu ngamba z'igihugu zo guteza imbere ubukerarugendo.

Ni inzira nziza kandi yo gusangiza abantu no kubafasha kwiga urusobe rw'ibinyabuzima byo muri Afurika no gushimangira imbaraga ziri mu kubibungabunga.

Umuyobozi muri Mandai Wildlife Group, Dr. Cheng Wen-Haur, yashimangiye ko iki kigo kigamije guteza imbere ibikorwa byo kubungabunga ibinyabuzima kandi ko bishimiye ubufatanye na RDB.

Ati 'Ku bufatanye buhamye n'abafatanyabikorwa bafite icyerekezo nk'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) na Ambasade y'u Rwanda, tubashije gusangiza Isi inkuru zidasanzwe z'uburyo bwo kubungabunga ibidukikije, zishobora kugera ku bantu batandukanye hirya no hino ku Isi.'

Bird Paradise iherereye muri Mandai Wildlife Reserve ni hamwe mu hantu hakomeye mu kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima
Umuyobozi muri Mandai Wildlife Group, Dr. Cheng Wen-Haur, yashimangiye ko iki kigo kigamije guteza imbere ibikorwa byo kubungabunga ibinyabuzima
Umuyobozi Mukuru w'Ishami ry'Ubukerarugendo rya RDB, Irène Murerwa, yagaragaje ko u Rwanda rwishimiye gukorana na Mandai Wildlife Group
Abitabiriye iki gikorwa bagaragarijwe akamaro kacyo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hatangijwe-agace-kitiriwe-rwanda-nyungwe-forest-heart-of-africa-muri-singapore

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)