Ngoma: Abikorera bujuje inzu y'ubucuruzi yatwaye miliyoni 500 Frw (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi nzu yashyizweho ibuye ry'ifatizo ku wa 16 Gashyantare 2023, yubatswe mu Mujyi wa Kibungo rwagati, ruguru y'isoko. Ni inzu igeretse rimwe ifite imiryango 20 y'ubucuruzi, aho yuzuye itwaye miliyoni 500 Frw.

Ni mu gihe hagiye gutangira ikindi cyiciro cya kabiri nacyo kizaba kigizwe n'imiryango 20, kikazuzura gitwaye izindi miliyoni 500 Frw.

Umuyobozi w'Urugaga rw'Abikorera mu Karere ka Ngoma, Habakurama Oreste, yabwiye IGIHE ko bahisemo kubaka iyi nzu zigeretse zo gukoreramo ubucuruzi, kugira ngo batinyure abanda bacuruzi.

Ati 'Impamvu twahisemo kubaka iyi nzu, ni abantu twishyize hamwe kugira ngo Umujyi wa Kibungo utere imbere tuwagure. Inzu ifite ibyumba 20 byo gucururizamo, turashaka ko dutinyura abantu bakubaka inzu zigeretse. Kiriya ni igice cya mbere, turateganya kubaka igice cya kabiri, turifuza ko n'abandi bacuruzi bareberaho tukavugurura uyu Mujyi wacu.''

Ineza Kabeho Angela watangiye gucururiza muri iyi nzu, yavuze bitewe n'ahantu iyi nzu iri, bayitezeho kubongerera abakiliya no kugaragaza neza ibyo bakora.

Ati 'Iyi nzu turateganya ko izatuma tubona abakiliya kuko ni inzu yubatse mu Mujyi wa Kibungo rwagati, rero ifite ibyumba bigari ku buryo n'abantu benshi bagenderera uyu Mujyi bahanyura, turizera ko izadufasha mu kutwongerera abakiliya.''

Iradukunda Yves we yagize ati 'Ntabwo muri Ngoma twari dusanzwe dufite inzu z'ubucuruzi zigeretse, rero turizera ko ubwo iyi nzu itangiye n'abandi bashoramari bari bwubake izindi nyinshi nk'iyi ku buryo Umujyi wacu uruhasho gutera imbere.''

Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yashimiye abikorera ku nzu nziza bubatse mu Mujyi wa Kibungo.

Ati 'Icya mbere ni igikorwaremezo kigezweho kuko bari babifite no mu muhigo ko bagomba kubera abandi urugero mu kuvugurura Umujyi wacu wa Ngoma. Icya kabiri natwe hari ibyo turi gukora mu rwego rwo kuwurimbisha no kongera ibikorwaremezo ku buryo abantu bakorera ahantu heza kandi bafite ibintu byose byaborohereza.''

Meya Niyonagira yasabye abikorera kwishyira hamwe bakubaka inzu zigeretse nyinshi muri uyu Mujyi. Yasabye abandi bantu bifuza kubaka ibikorwaremezo mu Mujyi wa Kibungo ko amarembo afunguye kandi ko Akarere kiteguye kuborohereza.

Iyi nyubako yuzuye itwaye miliyoni 500 Frw
Ineza Kabeho Angela watangiye gucururiza muri iyi nzu, yavuze bitewe n'ahantu iyi nzu iri, bayitezeho kubongerera abakiliya no kugaragaza neza ibyo bakora



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngoma-abikorera-bujuje-inzu-y-ubucuruzi-yatwaye-miliyoni-500-frw-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)