Imari ya Equity Bank Rwanda Plc irenga miliyari 1400 Frw - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho ku wa 5 Nyakanga 2025, mu kiganiro yahaye Abanyarwanda baba muri Amerika n'inshuti zabo, bateraniye muri Rwanda Convention 2025.

Namara yagaragaje ko iterambere ry'igihugu ritashoboka hatabayeho abikorera, ndetse urwego rw'imari rukabigiramo uruhare rukomeye mu kongera ibishoro.

Ati 'Mu Rwanda honyine ducunga miliyari 1400 Frw hakwiyongeraho n'ay'abandi dukora mu rwego rumwe, ikibazo si amafaranga, amafaranga arahari ahubwo reka dushake uko tuyakoresha.'

Namara yavuze ko mu mabanki y'ubucuruzi badatanga inkunga ahubwo hatangwa umwenda ariko hari n'ubundi buryo bwinshi bwo kubona igishoro.

Ati 'Amafaranga mubitse kuri konti zanyu hano adakoreshwa yitwa 'ubwizigame' ntabwo azabagira abakire. Nimutangire ubushabitsi. Nimuze mu rugo mutangire ubucuruzi tubashyigikire, tubahe ubufasha bukenewe byaba muri serivisi cyangwa ishoramari mu buryo bwose bushoboka kandi nzi ko banki zose ziri aha dutanga amafaranga kugeza no ku myaka 20.'

Namara yahamije ko ibijyanye n'inyungu ku nguzanyo bishobora kuganirwaho ikagabanyuka kuko ijyana n'imiterere y'ibikorwa uwaka inguzanyo agiye gukora n'ibyago byateza mu kwishyura.

Ati 'Inyungu ku nguzanyo ziri kugenda zigabanyuka, inyungu ku nguzanyo ijyanishwa n'uko winjiza muri ubwo bushabitsi…ufite ubwoba natere intambwe.'

Equity Bank ifite ubushobozi bwo kuguriza abantu cyangwa ibigo binini, agera kuri miliyoni 32$ [arenga miliyari 45,9 Frw].

Imibare y'igihembwa cya mbere cya 2025, igaragaza ko cyarangiye inguzanyo za Equity Bank zizamutseho hafi 36%. Ni mu gihe urwunguko rw'igihembwe cya mbere rwiyongeyeho 10%, aho rwavuye kuri miliyari 18 Frw rukagera kuri miliyari 21 Frw mu gihembwe cya mbere.

Mu myaka 13 ishize, Equity Bank ni bwo yatangiye ndetse kuri ubu yishyura abanyamigabane bayo urwunguko rwa miliyoni 20$ buri mwaka.

Namara yabijeje ko abazagana Equity Bank Rwanda Plc bazafashwa kunoza imishinga y'ishoramari mu ngeri zitandukanye hagamijwe kuzamura iterambere ry'igihugu.

Hannington Namara yahamije ko ibyerekeye inyungu ku nguzanyo bishobora kuganirwaho ikagabanyuka
Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda Plc, Hannington Namara, yemeye gufasha Abanyarwanda baba muri Amerika ku byerekeye kunoza ishoramari



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imari-ya-equity-bank-rwanda-plc-irenga-miliyari-1400-frw

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)