Ni mu gihe hari abaturage bagaragaza ko batewe impungenge no kuba hakigaragara abana bata ishuri kuko abenshi muri bo bajya mu bikorwa bibangamiye umuryango nyarwanda bikarangira bajyanywe mu bigo ngororamuco.
Mu bagera kuri 8704 bari mu bigo by'inzererezi mu 2025 harimo 841 batigeze bakandagira mu ishuri, 5661 bize amashuri abanza gusa, abize icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye ni 15,9%, abacikirije amashuri bageze mu wa kane no mu wa gatanu w'amashuri yisumbuye ni 3,9%Â %, abarangije amashuri yisumbuye 4,1%.
Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Muzungu Gelard, yabwiye IGIHE ko mu rwego rwo gukumira ko abana bata ishuri bashyizeho gahunda ko umwana wataye ishuri ikigo yigaho kizajya gitumaho umubyeyi akajya ku ishuri gutanga ibisobanuro kuko intego ari uko nta mwana ukwiye guta ishuri.
Ati 'Ntabwo ari umubyeyi kujya kuryiga ahubwo ni umubyeyi kwisobanura impamvu umwana we yataye ishuri. Mbere y'uko umwana ajya ku ishuri umubyeyi niwe ugomba kumenya akamaro k'ishuri. Aho kugira ngo ubuyobozi bujye gushaka umwana wataye ishuri umubyeyi niwe uzajya ujya ku ishuri gusobanura impamvu umwana yataye ishuri'.
Imibare ya Minisiteri y'Uburezi igaragaza ko ku mwaka abana barenga ibihumbi 177 mu gihugu bata ishuri.

Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-abanyeshuri-barenga-700-bataye-ishuri