Miliyari 111 Frw zashowe mu mishinga yo kuhira imyaka mu Karere ka Kirehe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi mishinga izafasha mu kuhira ubutaka bugera kuri hegitari 4.000 buri mu Karere ka Kirehe mu Ntara y'Iburasirazuba, izwiho guhura n'amapfa.

Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n'Ubworozi, RAB, Ndabamenye Telesphore, yasobanuriye Komisiyo y'Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe kugenzura imikoreshereze y'imari ya Leta (PAC), ko iyi mishinga igizwe na Mpanga, Mahama I na Mahama II.

Ndabamenye yavuze ko umushinga wa Mpanga uzakoresha miliyoni 18$, ukazuhira hegitari 650, gusa ukaba waratinze gutangira gukoreshwa kubera kubura amashanyarazi yo gukoresha ku mashini zipompa amazi aturuka mu Mugezi w'Akagera.

Ati 'Moteri zikenewe kugira ngo hatangire igeragezwa, byitezwe ko zizahagera muri Kanama, na ho gutangira gukoresha umushinga biteganyijwe mu kwezi ku Ukwakira 2025.'

Mu yindi mishinga iteganyijwe harimo uwa Mahama I uzuhirwaho hegitari 1.225 kuri miliyoni 27$, naho uwa Mahama II uzagera kuri hegitari 1.900 ku gaciro ka miliyoni 32$. Iyi mishinga yombi iteganyijwe kurangira bitarenze Ukuboza 2025.

Ndabamenye yasobanuye ko ikiguzi cy'iyi mishinga gitandukana bitewe n'ubunini bw'ubuso buzuhirwa, imiterere y'ubutaka n'imbaraga zisabwa mu gupompa amazi.

Hari indi mishinga ibiri ikomeye irimo uwa CDAT watewe inkunga na Banki y'Isi uzuhira hegitari 11.000, ukazarangira mu 2027 n'uwa KIIWP2 watewe inkunga na IFAD uzuhira hegitari 2.200, ariko wo ukazarangira mu 2028.

Kugira ngo u Rwanda rugere ku ntego yo kuhira hegitari 500.000 mu guhangana n'imihindagurikire y'ibihe, bisaba gushyira imbaraga zifatika mu ishoramari rikomeye no kwihutisha imishinga.

Iyi mishinga iterwa inkunga binyuze mu nguzanyo yatanzwe na Banki ya Exim y'u Buhinde (India Exim Bank), kimwe n'indi iri mu gihugu.

Iyi mishinga yose yitezweho kuzafasha u Rwanda kugera ku ntego yo kongera ubutaka bwuhirwa bukava kuri hegitari 70.000 bukagera kuri hegitari 130.000 bitarenze mu 2029.

Imishinga yo kuhira ifite agaciro ka miliyoni 77$ izakorerwa mu Karere ka Kirehe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/miliyari-111-frw-zashowe-mu-mishinga-yo-kuhira-imyaka-mu-karere-ka-kirehe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)