Kuva ku wa 25 Kamena 2025, PAC yatangiye kwakira ibigo, ikazasoza imirimo ku wa 15 Nyakanga 2025 yakiriye ibigo 109 byose byisobanura ku makosa yatumye bitumizwa.
Mu bihe bishize, ibigo byabazwaga cyane ibijyanye no kubahiriza amategeko no kuzuza neza ibitabo by'ibaruramari hakaniyongeraho ibyo gukoresha amafaranga byahawe icyo yagenewe.
Raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta igaragaza ko 66% by'ibigo byakorewe ubugenzuzi basanze bikoresha neza amafaranga mu gihe ibindi 30% bigerageza na ho 4% bikaba muri 'biragayitse' bivuze ko imikorere yabyo iri inyuma cyane.
Kuzuza ibitabo by'ibaruramari inzego za Leta zigeze kuri 94%, kubahiriza amategeko bihagaze kuri 75%.
Guhendesha Leta no kwishyura imirimo itarakozwe
Mu bigo bimaze kwitaba PAC harimo aho byagaragaye ko hari abishyuye amafaranga menshi ku bicuruzwa bimwe, hakaba n'abishyuye kabiri ku bikorwa ba rwiyemezamirimo bakoze no kwishyura imirimo itarakozwe.
Nk'urugero Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere Imiturire, RHA, cyishyuye arenga miliyoni 7,6 Frw ku mirimo itarakozwe mu bitaro bya Nyabikenke, na miliyoni 100,8 Frw yishyuwe undi rwiyemezamirimo ku biciro biri hejuru y'ibiri ku isoko.
Mu bikoresho bitandukanye byaguriwe amashuri mu turere dutandukanye tw'igihugu kandi hakoreshejwe amafaranga y'umurengera kuko hari nk'aho 'poubelle' nini igura ibihumbi 200 Frw yaguzwe miliyoni 1,5 Frw amabase agurwa hejuru ya miliyoni 2 Frw.
Depite Murumunawabo Cecile yagaragaje ko 'kuri ibyo bikoresho bya poubelle, amabase, Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta yagaruje miliyoni 9 Frw, ku ishuri rya St Jean Baptiste Cyahinda, umugenzuzi Mukuru yagaruje miliyoni 15 Frw.'
Magingo aya Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta yagaruje arenga miliyari 9 Frw yari yarashyizwe mu masezarano bitari ngombwa. Muri yo arenga miliyari 3 Frw yagarujwe n'ibigo nka WASAC, MINICOM, RHA, RTDA, RURA na REB.
Amakosa mu masoko azonga benshi
Amasoko ya Leta yose atangwa hifashishijwe ikoranabuhanga hagamijwe kuziba ibyuho byose byatuma akoranwa uburiganya.
Gusa mu Rwego rw'Igihugu rushinzwe Uburezi bw'Ibanze, REB, batanze inyongera ku masoko umunani afite agaciro ka miliyari 2,2 Frw bitanyuze mu ikoranabuhanga n'andi arimo iryo gutanga ingwa ibyiciro bine bitashyizwe mu ikoranabuhanga.
REB kandi yirengagije ihame ryo guha amahirwe menshi ibikoresho bikorerwa mu Rwanda mu isoko ryo gutanga ibitabo by'amashuri abanza n'ayisumbuye.
Depite Umutesi Liliane yagize ati 'Ibi kuba bitarakurikijwe bitera igihombo ku mutungo wa Leta ndetse n'abakora n'abatunganya ibikorerwa mu gihugu.'
REB yasobanuye ko bibagiwe guha amahirwe abapiganye muri iri soko ry'ibitabo ariko banasaba imbabazi ko bitazasubira.

Gucunga nabi amasezarano bigora benshi
Ibigo bitandukanye byagiye byongera igihe cy'amasezerano inshuro nyinshi mu bihe bitandukanye, rimwe na rimwe biturutse ku kudakorana kw'inzego ngo ibikorwa byihute.
Nk'urugero umushinga wo kuhira i Mpanga mu karere ka Kirehe, kubaka ibikorwa byose bijyanye no kuhira byararangiye basanga nta mashanyarazi ahagije yafasha gusuzuma ko imashini zikogota amazi zose zikora neza icyarimwe.
Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Iterambere ry'ubuhinzi n'Ubworozi, RAB, Dr. Telesphore Ndabamenye yavuze ko bafatanyije na REB batumije moteri zitanga amashanyarazi kugira ngo babashe gusuzuma ibi bikoresho ariko n'amashanyarazi akazashyirwaho kugira ngo imashini zikogota amazi zose zicanirwe rimwe banashobore kuhira hegitari 650 icyarimwe.
Ati 'Iyo [imashini zikogota amazi] uzicaniye rimwe ni bwo ushobora kubona amazi ahagije za hegitari 650 ariko iyo wuhira ntabwo wuhira kuva mugitondo kugeza nimugoroba. N'ubundi ubu turuhira ariko tukagenda dusimburanya. Uko gusimburanya rero ubona ko kutageze ku ntego.'
Abadepite bagize PAC bagaragaje ko moteri ziguze miliyari 2,5 Frw zitari zikwiye kugurwa kuko zikoresha ibikomoka kuri peteroli byinshi nyamara bashyizeho umuyoboro w'amashanyarazi afite imbaraga byaba igisubizo kirambye kuko kuhira bitazamara igihe gito.
Raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta igaragaza ko hari amasezerano yari yararangiye ku mishinga 17 ifite agaciro ka miliyari zirenga 130 Frw nyamara imirimo ikaba yari igikomeje.
Hari kandi imishinga irindwi ifite agaciro ka miliyari 93,4 Frw amasezerano yayo yari ari hafi kurangira nyamara imirimo ikiri kure cyane kuko ibikorwa byari hagati ya 22% na 57% muri Kamena 2024.
Hari kandi imitungo 491 idakoreshwa ibarizwa mu bigo 45. Iyi ifite agaciro ka miliyari 7,9 Frw.
Perezida wa PAC, Muhakwa Valens ubwo batangiraga ibikorwa byo kubariza mu ruhame ibigo byagaragayeho amakosa mu micungire y'imari ya Leta yavuze ko hari impinduka zigenda zigaragara ariko mu gukoresha amafaranga icyo yagenewe bigikeneye imabaraga.
Ati 'Twifuza ko inzego zongera imbaraga kuri icyo kijyanye no gukoresha neza amafaranga n'ibijyanye no kubahiriza amategeko ariko impinduka zo zirahari. N'iyo dusesengura urwego ku rundi, amakosa twabonaga mu myaka itatu, ine ishize ntabwo ari yo tubonaâ¦ubona hagenda habaho gukosora amakosa yagiye agaragara biturutse ku bugenzuzi bakorerwa n'inama zitandukanye bagenda bahabwa.'

Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/aho-abitabye-pac-baguye