Ubugenzuzi bwakorewe mu tubari 601 mu turere twose tw'Umujyi wa Kigali, ku wa Gatandatu tariki ya 19 no ku Cyumweru tariki ya 20 Nyakanga 2025, mu rwego rwo gusuzuma iyubahirizwa ry'amabwiriza agenga ubu bucuruzi.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga yavuze ko izi ari ingamba zashyizweho zo kubahiriza amabwiriza agenga ubu bucuruzi mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ubukangurambaga bwatangijwe bwo kurwanya ubusinzi bukabije.
Yagize ati 'Mu rwego rwo gukumira no guca ubusinzi bukabije bwakomeje kugaragara cyane cyane mu rubyiruko, hashyizweho ingamba zigomba gushyirwa mu bikorwa hakorwa ubugenzuzi buhoraho bwa Polisi ku bufatanye n'izindi nzego zibishinzwe hagamijwe kureba ko amabwiriza agenga imikorere y'ubucuruzi bujyanye no kwakira abantu n'imyidagaduro yubahirizwa.'
Yasobanuye ko byakozwe 'nyuma y'uko hakomeje kugaragara kunyuranya n'aya mabwiriza nkana ku tubari twinshi n'amahoteli nyuma yo kwihanangirizwa inshuro nyinshi ari na yo mpamvu muri ubu bugenzuzi bwakozwe mu gihe cy'impea z'icyumweru hagiye hatangwa ibihano byo mu rwego rw'ubuyobozi kandi akaba ari ibikorwa bizakomeza.'
Mu hakorewe ubugenzuzi bikagaragara ko hatubahiriza amabwiriza harimo utubyiniro 53, amaduka acuruza likeri 64, amaguriro agezweho (supermarkets) atanu, amaduka asanzwe acururizwamo inzoga agera kuri 17, utubari 64, inyubako zagenewe amacumbi (lodges) ebyiri na resitaurant imwe, bagiye bahabwa ibihano birimo guhagarikwa by'agateganyo no gucibwa ihazabu.
Hafashwe kandi uwari wongeye gufungura akabari n'inzu y'amacumbi (Lodge) byari byarafunzwe bitewe no gukora binyuranyije n'amabwiriza mu murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, hagaragara n'abagera kuri 24 bagaragaweho ubusinzi bukabije mu ruhame mu Karere ka Nyarugenge, bagiriwe inama nyuma bararekurwa.
ACP Rutikanga yongeye kwibutsa abafite utubari, restaurants, utubyiniro n'ahandi hacururizwa inzoga kurushaho kwigenzura ubwabo, bakirinda kunyuranya n'amabwiriza abagenga kuko ari bwo buryo bwonyine buzabarinda kugwa mu bihano n'ibihombo bijyanye na byo bikururiye, kuko ubu bugenzuzi buzakomeza gushyirwamo imbaraga no mu gihugu hose.
Itangazo ry'Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) ryasohotse ku wa 28 Kamena 2025, nyuma y'inama yahuje uru rwego, Polisi y'u Rwanda, Umujyi wa Kigali n'abafatanyabikorwa, hasuzumwa ibibazo birebana n'umutekano, uko amategeko n'amabwiriza byubahirizwa ndetse n'imibereho myiza y'abaturage, rivuga ko abafite Utubari, Restaurants, utubyiniro n'ahacururizwa inzoga bagomba guhagarika itangwa ry'inzoga Saa Saba z'ijoro guhera ku wa Mbere kugeza kuwa Gatanu, na SaaMunani z'ijoro ku wa Gatandatu no ku Cyumweru.
Bategetswe kandi kugenzura ko abakiliya basohotse no gukinga amarembo yose kuri ayo masaha yavuzwe, gukora igenzura ry'amajwi asohoka kugira ngo atarenga ibipimo byemewe bigenwa n'amabwiriza ariho mu gihugu, kugenzura imyaka y'ababagana hirindwa guha inzoga abatagejeje ku myaka 18 no kudaha inzoga umuntu bigaragara ko yasinze.
ACP Rutikanga yongeye kwibutsa abakora ubu bucuruzi kwirinda guha abari munsi y'imyaka 18 inzoga, guha inzoga abamaze kugaragaza ko basinze, kwirinda urusaku rubangamira abahaturiye n'ibindi byose binyuranyije n'amabwiriza yasohowe na RDB.
