Nyarugenge: Polisi yafatanye umugore udupfunyika 184 tw'urumogi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugore yafashwe ku wa 22 Nyakanga 2025, afatirwa mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Mageragere, Akagari ka Mataba, Umudugudu wa Burema.

Urumogi yafatanywe yari arubitse mu nzu atuyemo kugira ngo arugurishe abakiliya be.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars yabwiye IGIHE ko uyu mugore yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage, bahamagaye Polisi ikorera mu Murenge wa Mageragere, bagaragaza ko uyu mugore acuruza urumogi.

Ati 'Abapolisi bihutiye kujya iwe mu rugo bahageze yanga gukingura, nyuma aza kwemera arakingura, basatse inzu atuyemo ni bwo bamusanganye urumogi ndetse n'umunzani akoresha apimira abakiliya be.'

Uyu mugore yajyanywe gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mageragere ngo akorerwe dosiye ashyikirizwe Urwego rw'Ubugenzacyaha, akurikiranwe n'amategeko.

CIP Gahonzire yashimiye abaturage bamaze kumva neza uruhare rwabo mu guhashya abantu bakwirakwiza ibiyobyabwenge mu baturage.

Yavuze ko RNP ishishikariza abatari babyumva guhindura imyumvire, bakajya batanga amakuru igihe hari aho babonye ibiyobyabwenge.

Yanaburiye kandi abantu bacyumva ko bazakora imishinga yo gucuruza ibiyobyabwenge, abereka ko bitazabahira kuko Polisi ifatanyije n'abaturage n'izindi nzego, bahagurukiye iki kibazo kugira ngo abijandika muri ibi bikorwa bafatwe bahanwe.

CIP Gahonzire ati 'Ababinywa na bo baragirwa inama yo kubireka kuko nta cyiza kirimo uretse kwangiza ubuzima bwabo.'

Iteka rya minisitiri nimero 001/moh/2019 ryo ku wa 04 Werurwe 2019 rigena urutonde rw'ibiyobyabwenge n'ibyiciro byabyo, rishyira urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Ni mu gihe itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ingingo yaryo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n'amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n'ihazabu irenze miliyoni 20 Frw ariko itarenze miliyoni 30 Frw ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Polisi y'u Rwanda yafashe umugore wacururizaga urumogi i Mageragere mu Karere ka Nyarugenge



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyarugenge-polisi-yafashe-umugore-ucuruza-urumogi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)