Karongi: Ubukene bwagabanyutseho 14,8% mu myaka itanu ishize - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Karongi ni kamwe mu turere 7 tugize Intara y'Iburengerazuba. Ni aka karere kanyurwamo n'uruhererekane rw'imisozi igize isunzu rya Congo-Nil, kakaba kamwe mu turere dukunze kwibasirwa n'isuri ari nabyo bituma kagira ubutaka busharira.

Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ubuhinzi n'ubworozi, ishami rya Gakuta rikorera mu Karere ka Karongi na Rutsiro, Kimenyi Martin yabwiye IGIHE ko icyafashije aka karere kugabanya ubukene ho 14.8% mu myaka itanu ishize ari uko umusaruro w'ubuhinzi wiyongereye.

Ati "Igabanyuka ry'ubukene muri Karongi rifitanye isano no kwiyongera k'umusaruro w'ubuhinzi kuko 80% by'abaturage ba Karongi ni abahinzi. Icyatumye umusaruro w'ubuhinzi wiyongera ni ngamba zo guhinga ubutaka bwose bwapfaga ubusa. Ku bufatanye n'abaturage twongereye ubuso buhingwaho icyayi, ibirayi, n'ibishyimbo".

Mu bindi byatumye umusaruro w'ubuhinzi wiyongera ni ubuhinzi bugezweho bukorerwa mu nzu zizwi nka green house, kuko ubu mu karere ka Karongi hamaze kugera green house zigera kuri 26 mu gihe mbere y'imyaka itanu ishize nta n'imwe yari ihari.

Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald yavuze ko nubwo imibare igaragaza ubukene bwagabanyutse mu Karere ka Karongi, urugendo rukiri rurerure.

Ati "Twari dufite abaturage badafite ibiryo bihagije kandi ntabwo wavuga ko umuntu ateye imbere adafite ibiryo bidahagije. Nta bintu tubona bifatika bijya ku isoko ryaba iryo hanze n'iry'imbere mu gihugu usibye icyayi n'ikawa gusa".

Meya Muzungu yavuze ko bagiye gushyira imbaraga mu buhinzi bw'ibirayi no kuvugurura urutoki, kugira ngo EICV8 izasange ubukene bwaragabanutse kurushaho.

Meya wa Karongi, Muzungu Gerald avuga ko bafashe ingamba zo kongera umusaruro w'ubuhinzi kugira ngo ubushakashatsi butaha buzasange ubukene bwaragabanutse ku kigero gishimishije



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-ubukene-bwagabanyutseho-14-8-mu-myaka-itanu-ishize

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)