Kaminuza ya RICA yahawe igihembo mpuzamahanga kubera imyubakire ibungabunga ibidukikije - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki gihembo kizwi nka 'Veronica Rudge Green Prize in Urban Design', kigamije guha ishimwe imishinga irangwa n'ubuhanga buhanitse mu gushushanya no gutunganya imijyi (urban design) no mu kuyobora imishinga igira uruhare mu iterambere rirambye ry'imijyi n'imibereho myiza y'abaturage, kikaba cyatangwaga ku nshuro ya 15.

Kaminuza ya RICA yubatswe ku buso bwa hegitare 1400, ikaba yarashushanyijwe, inubakwa na Sosiyete ya MASS Design Group, kuva ku gukora igishushanyo-miterere, kubaka, gutegura ubusitani no gushyiramo ibindi bikoresho byose. Ifatwa nk'icyitegererezo cy'ubuhanga mu kubungabunga ibidukikije, ubufatanye n'abaturage, no mu kugira igishushanyo-miterere cy'indashyikirwa.

Umuyobozi w'Akanama Nkemurampaka k'ibi bihembo, Joan Busquets, yavuze ko "Muri ibi bihembo, GSD yemera ko ubwiza mu miterere y'inyubako atari bwo gusa bukwiye gushimwa, ahubwo n'uburyo bikorwa...Umushinga wa RICA wagennye igipimo gishya mu kugenzura udushya mu rwego rwo gutunganya imijyi."

Kaminuza ya RICA yubatswe mu buryo bwita ku ntego y'ubuzima bukomatanyije (One Health), ishingiye ku guhuza ubuzima bw'abantu, ubw'amatungo n'ubw'ibidukikije.

Uburyo iki kigo cyubatsemo burimo inyubako z'amashuri, amacumbi y'abanyeshuri, ibiraro by'amatungo, inganda zitunganya ibiribwa, uburyo bwo gukusanya no gutunganya amazi n'imyanda hamwe n'imiyoboro y'ingufu zituruka ku bidukikije. Hari inzira imwe ihuriza hamwe iki kigo, igihuza ahakorerwa ibikorwa by'ubuhinzi n'aho abantu baba, mu buryo bwateguwe neza.

Umwe mu bayobozi bakuru ba MASS Design Group, Alan Ricks, yagize ati "RICA ni urugero rukomeye rutwibutsa ko igishushanyo-miterere gishobora kuba byombi, icyitegererezo cy'uburumbuke buterekanwa no kugira ibisaga, ahubwo no kugira uburinganire, aho uburezi, kubungabunga ibidukikije ndetse n'imibereho myiza y'abaturage biterera imbere hamwe."

Yavuze ko kubungabunga ibidukikije ari cyo cyari ku isonga mu ishyirwa mu bikorwa ry'uyu mushinga. Inyubako z'iki kigo zubatswe hifashishijwe ibikoresho biboneka mu gihugu nk'amabuye n'itaka kandi yubakwa mu buryo burengera ibidukikije.

Ibikoresho birenga 90% byakoreshejwe byabonetse mu ntera itarenga ibirometero 800, naho hafi 96% by'ibyayubatse byose byaturutse mu Rwanda. Ikipe yabigizemo uruhare ivuga ko umubare w'imyuka ya karubone yagiye mu kirere kubera kubaka RICA iri munsi ya 58% ugereranyije n'imishinga nk'iyi ku rwego rw'Isi, kandi bishoboka ko iyi nyubako izaba ibungabunga ikirere kurushaho bitarenze 2044.

Imirasire y'izuba ifite ubushobozi bwa megawati 1.5 ni yo itanga umuriro w'amashanyarazi ukoreshwa muri RICA n'imiyoboro y'amazi akoreshwa mu kuhira imyaka. Amazi y'imyanda arasukurwa agakoreshwa mu kuhira imyaka y'ibiribwa by'amatungo, naho imyanda iva ku matungo igakoreshwa nk'ifumbire y'imborera, bigafasha mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere.

Kaminuza ya RICA yahawe igihembo mpuzamahanga kubera imyubakire ibungabunga ibidukikije
Iyi kaminuza yubatse ku buso bwa hegitare 1400
Ibikorwa byo kuhira imyaka bikorwa hifashishijwe ingufu zituruka ku mirasire



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kaminuza-ya-rica-yahawe-igihembo-mpuzamahanga-kubera-imyubakire-ibungabunga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)