Munyentore Théobard, uri mu kigero cy'imyaka 60 wo mu Karere ka Nyaruguru, Umurenge wa Ngoma, Akagari ka Rubona, mu Mudugudu wa Shyoko, we yumviye inama zo guhinga imyumbati mu buryo bugezweho, none ubu ageze ku rwego rwo kweza hagati y'ibilo 70 na 80 ku giti kimwe cy'umwumbati yateye.
Uyu mugabo avuga ko ubu buryo bw'imihingire abukomora ku rugendoshuri yigeze kwitabira mu Karere ka Gisagara, akerekwa umuhinzi uhinga neza imyumbati, bikamuha isomo agahita amwigana.
Aganira na IGIHE, Munyentore yavuze ko imihingire y'imyumbati itanga umusaruro.
Ati ''Uracukura ubutaka ukabumenagura, ukongera ukagaruramo bwa butaka, ugashyiramo ifumbire y'imborera nk'udutebo dutatu, noneho ugatera ingeri imwe y'umwumbati, kugira ngo uzere wisanzuye, ushora imizi neza ari nayo ihinduka imyumbati ku ntera itubutse, maze ikera bihagije.''
Yavuze ko ubu atakirirwa atekereza kumara ubutaka bwe agena aho ahinga imyumbati hihariye, kuko imyumbati ye ayihinga mu rutoki bitamugoye.
Atanga inama ku bandi bahinzi cyane cyane abadafite ubutaka butubutse.
Ati ''Buri muntu wese akwiye kwikebuka, akareba niba ubuhinzi bwose akora bumuha umusaruro agashakisha tekiniki yose yatuma ahinga akeza.''
Munyentore, ubu umaze kugira ibiti bisaga 50 by'imyumbati, akomeza avuga ko yigishije n'abandi baturanyi be nabo bakaba bamaze kubiyoboka aho bamushimira ko yabarahuriye ubwenge bw'imihingire myiza.
Impuguke mu bukangurambaga bw'abaturage akaba n'umukozi wa AEE, mu Ntara y'Amajyepfo, Dusengimana Osée, ashishikariza abaturage bose gukanguka, bagatekereza ubuhinzi buvuguruye budatwara ubutaka bunini, kugira ngo bongere umusaruro.
Ati ''Umuntu ashobora gusarurura ibilo 70 kuri 'are' 10, mu gihe, nyamara yakabaye asaruraho toni irenga, ni ibyumvikanisha ko abantu bose bakwiye kubiyoboka. Urumva ibiti 50, nukuba n'ibilo 70 byera kuri kimwe, azasaruraho toni eshatu zirenga kandi ku buso buto. Igikenewe ni ukubyumva kuko abahanga barabigaragaje.''
Imyumbati ni kimwe mu bihingwa biri gutezwa imbere. Mu mpera za 2024 Ikigo cy'Igihugu gishinzwe iterambere ry'Ubuhinzi n'Ubworozi, RAB cyatangaje ko hari hamaze gutunganywa imbuto z'imyumbati 12 zahinduriwe uturemangingo, harimo ubwoko butatu bwashoboraga guhita buhabwa abaturage.
