Hoteli 50 i Musanze, ubukerarugendo n'iterambere ry'abahatuye: Ikiganiro na Guverineri Mugabowagahunde (video) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni iwabo w'ibyiza nyaburanga birangajwe imbere na Pariki y'Ibirunga ibarizwamo ingangi zo mu misozi miremire zisigariye hake ku Isi, hoteli zo ku rwego rwo hejuru n'ibindi.

Mu kiganiro na IGIHE, Guverineri Mugabowagahunde Maurice uyobora iyi ntara yavuze ko ubukerarugendo mu Ntara y'Amajyaruguru bushoboka cyane, bijyanye n'ubwiza nyaburanga buharangwa.

Yavuze ko nko mu Karere ka Musanze, habarirwa hoteli zirenga 50 zirimo izifite inyenyeri eshanu zakira ba mukerarugendo bo ku rwego rwo hejuru.

Yagarutse nko kuri Amakoro Songa Lodge iherereye mu Kinigi, Bisate Eco Lodge iherereye muri uyu murenge, One&Only Gorilla's Nest n'izindi zikomeje gutanga akazi ku bo mu Ntara y'Amajyaruguru.

Ati 'Dufite hoteli z'inyenyeri eshanu, enye kugeza ku zifite inyenyeri imwe ku buryo udusuye wese abasha kwibona muri hoteli dufite hano, akabasha kubona aho yakirirwa.'

Yavuze ko kandi izi hoteli zitanga imirimo mu buryo bunyuranye yaba ku batwaza ba mukerarugendo, abakora muri hoteli, abatanga amafunguro, abatwara abagenzi n'abandi, haherewe ku baturage baturiye izi hoteli.

Guverineri Mugabowagahunde kandi yavuze ko mu byishimirwa harimo ko abubaka izi hoteli banakoresha ibikoresho basanze i Musanze, hibanzwe ku makoro aboneka muri iki gice cy'ibirunga ku bwinshi.

Ati "Nkanjye navukiye muri aka gace, amakoro twayabonaga nk'ibintu bitubangamiye [...] ariko ubu na yo yagize agaciro gakomeye, ubu izi hoteli zikomeye zirubakisha ibi bikoresho zisanga hano."

Guverineri Mugabowagahunde yavuze ko hoteli zirenga 50 ziri i Musanze zikomeje kugira uruhare mu mibereho myiza y'abaturage

Izi hoteli kandi zishimirwa kugira uruhare mu kubungabunga umuco nyarwanda no kubungabunga ibidukikije muri ibi bihe u Rwanda n'Isi muri rusange bihanganye n'ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe.

Yatanze urugero kuri Amakoro Songa Lodge, agaragaza ko iyo umuntu agiyeyo asanganirwa n'indirimbo za Kinyarwanda n'ibindi bigaruka ku muco Nyarwanda, bigatuma abahasura bawumenyaho byinshi.

Yibukije ko nk'ubu benshi mu bakozi b'izi hoteli bari ba rushimusi bagiraga uruhare mu gushimuta inyamaswa no gutema ibiti, ariko mu kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima barasobanuriwe berekwa akamaro ko kubungabunga Pariki y'Ibirunga.

Ati 'Ikindi ni uko abasura izi hoteli bashishikarizwa gusiga bateye ibiti, mu kubungabunga ibidukikije. Uwasuye iyi hoteli asiga ateye igiti cye akacyita izina, akazajya agaruka kureba uko kibayeho, bikadufasha kubungabunga ibidukikije.'

Zigira kandi umumaro munini mu guteza imbere ubukungu bw'abaturage n'igihugu muri rusange, kuko ibizikoreshwamo biba byaguzwe mu baturage baturiye hafi yazo, bakigishwa n'uburyo bwo kubihinga bigezweho bijyanye n'ibyo izi hoteli zifuza.

Uretse Pariki y'Ibirunga, i Musanze hari ubuvumo na bwo bukurura ba mukerarugendo, Guverineri Mugabowagahunde yavuze ko bahisemo guteza imbere ibindi bikorwa nyaburanga bashobora gusura.

Ati 'Dufite ibiyaga bya Burera na Ruhondo, ahazwi nka Nkotsi na Bikara [aho gihanga yagiraniye inama y'umushyikirano n'abami b'abasangwabutaka], na ho harasurwa cyane, dufite Umusozi wa Kabuye mu Karere ka Gakenke. n'ahandi.'

Yagaragaje ko Intara y'Amajyaruguru ari ho habarizwa Igishanga cya Rugezi, gicumbikiye urusobe rw'ibinyabuzima ndetse mu minsi ishize havumbuwe amoko y'ibinyabuzima arenga 400 arimo ataboneka ahandi.

Mu Ntara y'Amajyaruguru batangiye guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku buhinzi, nko mu turere twa Rulindo na Gakenke, ahari abajya kwihera ijisho uko ikawa itegurwa.

Ati 'Ubu twatangiye ubukerarugendo bushingiye ku buhinzi bw'ibirayi mu Karere ka Musanze. Abantu bakamenya n'ibindi biva mu birayi, ubu dufite uruganda rwenga inzoga mu birayi. Abantu bakamenya uko ikirayi gihingwa'

Guverineri Mugabowagahunde yagaragaje ko bari guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku buhinzi

Mu minsi ishize Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB, rwatangaje ko amafaranga y'u Rwanda arenga miliyari 30,7 Frw azifashisha mu gutera inkunga imishinga y'abaturiye Pariki y'Ibirunga kugeza mu 2028.

Abaturage baturiye parike zitandukanye buri mwaka basaranganywa 10% by'ayo zinjije, agashyirwa mu bikorwa by'inyungu rusange n'imishinga y'iterambere n'imibereho myiza.

Iyi raporo igaraza ko imishinga 105 y'abaturage yatewe inkunga, igizwe na 43,1% ikora mu bikorwa by'ubuhinzi, 41% ijyanye n'ibikorwaremezo, 10,5% yakoreshejwe mu gutanga ibikoresho bitandukanye, 2,9% akoreshwa mu gusana ibikorwa by'abaturage inyamaswa zangije, mu gihe 1,9% yagenewe ibigo by'ubucuruzi by'abaturage baturiye barike.

Guverineri Mugabowagahunde ati 'Iryo 10% ridufasha gukora imishinga itandukanye nko gukwirakwiza amazi hose, ku buryo nk'imirenge umunani ikora kuri Pariki, ikibazo cy'amazi cyamaze gukemuka.'

Ayo mafaranga yavuze ko yifashishwa mu kubaka ibindi bikorwaremezo nk'amashuri, ibiraro, imihanda ifasha mu kugeza umusaruro w'ubuhinzi ku isoko, bikajyana no kuvana abaturage mu bukene.

Guverineri Mugabowagahunde yibukije kandi ko umuhango wo kwita izina abana b'ingagi na wo ugira uruhare runini mu gutuma Intara y'Amajyaruguru isurwa, na none imirimo ikaboneka ku bwinshi, buri wese amafaranga akamugeraho.

Yanashimiye ubuyobozi bw'igihugu bwashyizeho ibikorwaremezo bitandukanye butuma gusura ibyo byiza nyaburanga, anashishikariza Abanyarwanda gusura ibi bice kuko boroherejwe cyane.

Intara y'Amajyaruguru ituwe n'abaturage 2.038.511 iri ku buso bwa kilometero kare 3.293,3 ikagirwa n'uturere dutanu, imirenge 89, utugari 414 n'imidugudu 2744.

Kurikira ikiganiro cyihariye IGIHE yagiranye na Guverineri Mugabowagahunde

Umunyamakuru wa IGIHE ashimira Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice wabakiriye

[email protected]




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hoteli-50-i-musanze-ubukerarugendo-n-iterambere-ry-abahatuye-ikiganiro-na

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)