Ingabo z'u Rwanda zatanze ibyumweru bibiri by'inyongera byo kuvura abaturage - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi yabitangaje ku wa Kane tariki 3 Nyakanga 2025, ubwo ku bitaro biri ku rwego rwa kabiri bya Kibungo hasorezwaga ibikorwa by'ubuvuzi byari bimaze icyumweru bikorwa n'abasirikare b'inzobere mu buvuzi bo mu bihugu bigize Umuryango w'Afurika y'Iburasirazuba, EAC-CIMIC.

Ni igikorwa cyabaye umwihariko muri uyu mwaka kuko cyabaye impurirane y'ibikorwa by'Ingabo zisanzwe zikora buri mwaka imbere mu gihugu, ibikorwa byo kuvura abaturage bya EAC ndetse no kwizihiza imyaka 25 Polisi y'u Rwanda imaze ifatanya n'abaturage.

Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko nyuma yo gusanga hari abaturage benshi bahawe kuzabonana na muganga muri iki gihe, ariko iminsi yo gusoza ibi bikorwa by'ingabo ikaba yarangiye, bumvikanye n'ubuyobozi bw'ingabo ko ibi bikorwa byongerwaho ibyumweru bibiri.

Ati ''Abaturage ni benshi bakeneye ubuvuzi, twemeranyije ko bakomeza bakongezaho nibura ibyumweru bibiri bakarangiza kuvura abari bari kuri gahunda. Biraza gutuma n'ibitaro ubwabyo abo bizakomeza gukurikirana bazaba bake kurusha abatonze imirongo.''

Minisitiri Dr. Nsanzimana yavuze ko kandi kuba iki gikorwa kiri kubera mu bitaro hirya no hino, ari byiza kuko n'ubusanzwe abaturage bandikwa ndetse bagakurikiranwa muri gahunda zari zisanzwe, ku buryo umuganga wavuye umuturage adahari n'ubundi abasanzwe kuri ibyo bitaro bazakomeza kumukurikirana.

Uyu muyobozi yashimiye ingabo ku bufasha bwo kuvura abaturage zabahaye, avuga ko hari benshi bari kuzabonana n'abaganga mu mezi menshi ari imbere ariko kubera iyi gahunda bahise bavurwa.

Kugeza ubu abaturage barenga ibihumbi 40 nibo bavuwe n'ingabo muri aya mezi atatu. Bavuwe indwara icumi zirimo indwara zo mu mubiri, iz'amaso, iz'ababyeyi, indwara zo mu kanwa, iz'abana, kubaga amagufa n'izindi nyinshi.

Kugeza ubu abaturage barenga ibihumbi 40 nibo bavuwe n'ingabo muri aya mezi atatu
Minisitiri Sabin Nsanzimana yavuze ko Ingabo z'u Rwanda zizakomeza kuvura abaturage nibura mu gihe cy'ibyumweru bibiri



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingabo-z-u-rwanda-zatanze-ibyumweru-bibiri-by-inyongera-byo-kuvura-abaturage

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)