
Ubu butumwa Gen Muhoozi yabushyize hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Nyakanga 2025, ku munsi u Rwanda rwizihiza imyaka 31 ishize urugamba rwo Kwibohora rurangiye.
Ati "Nshuti zanjye mu Rwanda, mbifurije #Kwibohora31 nziza. Turibuka intwari zahagaritse jenoside, zigarura icyizere n'iterambere. Perezida Paul Kagame n'ingabo ze bakoze igikorwa cy'ubutwari isi yose izahora yibuka.'
Yakomeje avuga ko u Rwanda na Uganda ari ibihugu bifite amateka maremare abihuza.
Ati 'U Rwanda na Uganda ni ibihugu by'amateka n'amaraso. Twifuza amahoro arambye, ubucuti n'ubufatanye bwimbitse hagati y'abaturage bacu.'
Tariki 4 Nyakanga 1994 nibwo Ingabo zahoze ari iza RPA zafashe Umujyi wa Kigali ndetse zihagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi.
Ni umunsi w'amateka kuko washyize iherezo ku miyoborere mibi n'itotezwa mu gihugu, uba intangiriro y'iterambere n'icyizere mu Banyarwanda.
