Minisitiri Kayikwamba yumvikanye muri iyi mvugo mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru ku wa Kane tariki 3 Nyakanga 2025. Cyagarutse cyane ku gusobanura amasezerano y'amahoro u Rwanda rwagiranye na RDC i Washington.
Ubwo yari abajijwe ku bijyanye no gusenya FDLR, Minisitiri Kayikwamba yavuze ko igihugu cye cyiteguye kuyisenya nk'uko bikubiye muri aya masezerano.
Ati 'Ku kibazo cya mbere kijyanye na FDLR, hashize imyaka hafi 30 urwo rwitwazo rugarurwa ndetse ruzurwa ni nayo mpamvu iri (FDLR) mu masezerano turashaka kuyirangiza. Turashaka kurangiza urwo rwitwazo ruhora rugarurwa rujyanye no kuba FDLR ihari kandi iteje ikibazo, niba ariko bimeze dufite amasezerano agaragaza intambwe zisobanutse z'uko tuzarangiza icyo kibazo.'
Minisitiri Kayikwamba yakomeje agaragaza ko atemera ko FDLR ari ikibazo gikomeye.
Ati 'Icyiza gihari ni uko tuzafata icyo kibazo cyabaye urwitwazo mu myaka myinshi kugira ngo tuvuge ngo niba ari uko bimeze tugiye kukirangiza burundu. Kugira ngo tukirangize tugomba kumenya ngo ni bangahe (FDLR) bateje ikihe kibazo? ubundi dukemure ikibazo dukoresheje inzira zitandukanye, ubundi tuvuge tuti intego yagezweho [â¦] ikiri inzitizi ku ruhande rw'u Rwanda uko bigaragara nubwo bafite ingabo zikomeye ndetse bakaba ari aba kane mu kugira ingabo nyinshi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bwa Loni ni FDLR, ni ikibazo? Ni byiza tugiye kuyirangiza.'
Nyuma yo kubona amagambo ya Kayikwamba, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yamubwiye ko niba FDLR ari urwitwazo, u Rwanda narwo rwiteguye kuzakuraho inzitwazo za RDC, mu gihe cyose uyu mutwe uzaba wasenywe.
Ati 'Igihe cyose hari ubushake, ibintu byose birashoboka. Niba Abajenosideri ba FDLR 'ari urwitwazo ruhora ruzamurwa mu buryo bwose bushoboka mu myaka 30 ishize' na Kigali, ariko hejuru y'ibyo byose RDC ikaba yiyemeje kubaca intege, u Rwanda ruzabyakira neza, ndetse narwo rukureho 'urwitwazo ruhora ruzamurwa mu buryo bwose bushoboka' na Kinshasa rujyanye n'ingamba zacu z'ubwirinzi.'
Ku wa 27 Kamena 2025 ni bwo u Rwanda na RDC byashyize umukono ku masezerano y'amahoro, hagamijwe gushakira umuti ikibazo cy'umutekano muke umaze igihe mu Burasirazuba bwa RDC.
Amasezerano yasinywe arimo ingingo zigaruka ku kubaha ubusugire bwa buri gihugu no gukumira amakimbirane. Arimo kandi guhagarika imirwano, kwambura intwaro no gushyira mu buzima busanzwe imitwe itari iya leta yitwaje intwaro.
Arimo gushyiraho itsinda rihuriweho rigenzura ibijyanye n'umutekano, gufasha mu gucyura impunzi, gushyigikira ubutumwa bw'Ingabo za Loni ziri muri RDC [Monusco] no gushyiraho uburyo bw'imikoranire mu by'ubukungu mu karere.
Aya masezerano kandi arimo inyandiko igaragaza ibikorwa bihuriweho mu gusenya umutwe wa FDLR.
