Imirimo irenga ibihumbi 300 yahanzwe binyuze mu nkunga ya BDF - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho ku wa 15 Nyakanga 2025 ubwo iki kigo cyatangaga ibisobanuro ku makosa yagaragaye muri raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta y'umwaka warangiye muri Kamena 2024.

Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y'imari n'umutungo by'igihugu, PAC, bagaragaje ko hari ibigo byahawe inguzanyo cyangwa inkunga ariko ubu bikaba bitagikora.

Umuyobozi Mukuru wa BDF, Munyeshyaka Vincent, yavuze ko umubare munini w'ibigo by'ubucuruzi BDF yateye inkunga bimara imyaka irenze ibiri bigikora kandi.

Ati 'Ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza nibura ko BDF abantu twafashije nibura 72% babasha gukora bakarenza imyaka ibiri bakiriho, ndetse muri bo 68% imishinga bakora na serivisi bakora zirazwi, ziranditswe muri RDB, ndetse banishyura imisoro.'

Yasobanuye ko kuba hari imishinga ihomba ari ibintu bisanzwe mu bucuruzi, ariko byose bikajyana n'uburyo nyir'ubucuruzi yitwaye cyangwa ubumenyi abifitemo.

Munyeshyaka yavuze ko ibigo bamaze guha inkunga birenga ibihumbi 55.

Ati 'Twafashije imishinga ibihumbi 55.372. Twasanze rero ugendeye kuri uwo mubare abo babashije nibura guhanga imirimo ine ariko noneho kubera ko ibyo bakora biri mu ruhererekane nyongeragaciro, tuvuge niba ari umuntu worora inkoko hari aho azagura ibiryo [byazo] kubera abo bandi bakorana na bo, bagiye bahanga imirimo nibura ibiri idaturutse ku mushinga, iturutse ku mikoranire n'uwo mushinga.'

BDF ivuga ko kuva mu 2019 bamaze guhanga imirimo irenga ibihumbi 300 binyuze mu nkunga n'inguzanyo iha abaturage bayigana.

Kuva mu 2017 kugeza mu 2024 imirimo yahanzwe yari 1.374.214, mu gihe intego y'igihugu ari uguhanga ibihumbi 250 buri mwaka.

PAC yasabye ko imishinga BDF yateye inkunga idakora neza yakwitabwaho
Umuyobozi Mukuru wa BDF, Vincent Munyeshyaka yavuze ko imirimo yahanzwe binyuze muri BDF irenga ibihumbi 300



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imirimo-irenga-ibihumbi-300-yahanzwe-binyuze-mu-nkunga-ya-bdf

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)