Muri Gicurasi 2025 nibwo Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere mu Rwanda (RGB), rwahagaritse by'agateganyo mu gihe cy'amezi atatu, ibikorwa by'amasengesho ngarukakwezi, byaberaga kwa Yezu Nyirimpuhwe, kubera ko hatari hujuje ibisabwa.
Icyo gihe, RGB yamenyesheje Diyosezi ya Kabgayi ibyo igomba gukora kugira ngo Ikibaya cy'Amahoro cyongere gusengerwamo birimo gutanga ubwisanzure ku bahasengera, bashakakirwa imbuga yo guparikaho ibinyabiziga, gutandukanya inzira y'abamanyamaguru n'ibinyabiziga, ndetse no gushaka ahantu hatuje abanyantegenke bashobora gukurikiranira isengesho batuje.
Mu gusubiza ibi, ubuyobozi bw'Ingoro yo Kwa Yezu Nyirimpuhwe, bwatangije ibikorwa byo kuvugurura ahasengerwaga no kuhongera bagamije kubahiriza ibyo basabwe na RGB, no kongera umutekano w'imbaga y'abakirisitu bahagana.
Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi w'Umusigire w'Ingoro yo Kwa Yezu Nyirimpuhwe, Padiri Dominique Ngendahayo Tumaine, yavuze ko ku wa 7 Nyakanga, 2025 ari bwo imirimo yo gutunganya ibyasabwe na RGB yatangiye.
Biteganyijwe ko bazakora umuhanda urenga metero 500 uzajya unyuramo imodoka zazanye abantu, zikazenguruka munsi y'ikibaya, zikomereza muri pariki iri kubakwa, kugira ngo zitandukane n'abantu.
Ati ''Abatugana bagomba kugira ubwisanzure, abantu bakagira aho banyura, n'imodoka aho ziherera. Hari umuhanda uri kubakwa uzaturuka kuri kaburimbo, akamunuka, ukanyura munsi y'ikibaya ugana kuri parikingi, yatangiye kubakwa mu isambu ya Diyosezi, bikaba byitezwe ko bizatanga umutekano uhagije.''
Padiri Tumaine yakomeje avuga ko ibi bizaherekezwa no gushyiraho 'écrans géants' hirya no hino ahasengerwa zigera kuri enye, kugira ngo zifashe abantu kureba ibibera mu kibaya, zikazafasha abanyantege nke baje kuhasengera n'abandi bose batabasha kureba imbere ahari guturwa igitambo cy'ukarisitiya.
Ati ''Akandi gashya karimo, ni uko tuzashyiramo écrans za rutura imwe ikazajya muri kiliziya ya Paruwasi ya Ruhango, ahazajya abanyantegenke nk'abasaza, abagore batwite n'abandi, indi ijye ku rwinjiriro rugari, ireba hanze, indi muri parikingi, iya kane ikazajya ahandi hazaba ngombwa.''
Yakomeje avuga ko kandi ko hazanashyirwaho uburyo bwo kurinda umutekano hakoreshejwe 'cameras de surveillance' zifata ibihabera byose bikanoza umutekano.
Padiri Tumaine, yaboneyeho gusubiza abibazaga ibyo kugura ubutaka n'abaturage baturiye Ikibaya cy'Amahoro, avuga ko byabaye bihagaze muri iki gihe , kuko aho gushyira ibyangombwa byasabwe na RGB ho hahari, ariko yongeraho ko uko imyaka izagenda iza ubundi butaka buzakenerwa muri gahunda yo kunoza kurushaho icyi cyanya.
Ibikorwa by'amasengesho yo mu Kibaya cy'Amahoro mu Ruhango, byatangiye mu 1991, ubu hakaba hamaze kuba ahantu habera ubukerarugendo nyobokamana hagendwa n'abantu b'imihanda yose, haba mu Karere no ku Isi, aho kuri cyumweru cya mbere cy'ukwezi haba hateraniye abasaga ibihumbi 100.





Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruhango-kwa-yezu-nyirumpuhwe-hatangiye-kuvugururwa-amafoto