Imbunda ibihumbi 12 na toni 500 z'ibisasu byarasenywe: Ibyihariye ku kurwanya intwaro nto mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuva mu 2000, u Rwanda rwashyize umukono ku masezerano mpuzamahanga menshi agamije kurwanya ikwirakwizwa ry'intwaro nto n'iziciriritse, harimo ayasinyiwe i Nairobi mu 2000, ayasinyiwe i Kinshasa ku wa 1 Kanama 2011 n'ayandi.

Abayobozi b'ibihugu bya Afurika biyemeje ko kugira ngo umugabane uzagere ku ntego wihaye ya 2063, bisaba ko intambara z'urudaca zihagarara mu bice bitandukanye, hagahagarikwa urusaku rw'imbunda.

Gahunda yo gucecekesha urusaku rw'imbunda yagombaga kugerwaho mu 2020 ariko yimurirwa mu 2030.

Politiki y'u Rwanda yo kurwanya ikwirakwizwa ry'intwaro nto n'iziciriritse yo mu 2009 kugeza mu 2014, igaragaza ko hamaze gusenywa imbunda 12.327 n'ibisasu biturika bipima toni 500.

U Rwanda kandi rwaguze imashini enye zikoresha ikoranabuhanga mu gushyira ibimenyetso byihariye ku mbunda (electronic firearms marking machines).

Hari kandi imashini ebyiri zisenya intwaro mu buryo bw'ikoranabuhanga, ku buryo ibi bikorwa bidahumanya ikirere, bitandukanye n'uko mbere intwaro zishaje zasenyerwaga ahantu hatari mu nzu, ariko mu kigo cya gisirikare.

Mu byerekeye umutekano w'imbunda n'ibijyanye na zo, haguzwe amasanduku 335 akozwe mu byuma bidatoborwa n'amasasu, mu gihe hari n'ibikoresho 88 (gun racks) bibikwamo intwaro akenshi ziba ari imbunda nini.

Magingo aya u Rwanda rugaragaza ko imbunda zose za Polisi y'Igihugu n'izitunzwe n'abantu ku giti cyabo cyangwa ibigo byigenga mu buryo bwemewe n'amategeko ziriho ibimenyetso biziranga.

Politiki ivuguruye yo kurwanya ikwirakwira ry'intwaro nto n'iziciriritse ya 2024 kugeza 2029 igaragaza ko 'intwaro nshya zose zizajya zishyirwaho ibimenyetso, habariwemo n'iz'ibigo byigenga bifite uruhushya rwo gutanga serivisi z'umutekano n'abantu ku giti cyabo batunze intwaro.'

Minisiteri y'Umutekano mu Gihugu ivuga ko mu Rwanda ahantu hari intwaro mu buryo butemewe n'amategeko ari hake cyane na bwo zikaba izasizwe n'ingabo zatsinzwe mu 1994.

Mu Ukuboza 2024, ubwo u Rwanda rwakiraga ububiko bw'intwaro bwimukanwa, Umuyobozi Ushinzwe Kurwanya Ikwirakwizwa ry'Intwaro nto muri Minisiteri y'Umutekano mu Gihugu, CP (Rtd) Vianney Nshimiyimana yavuze ko umutekano wazo urinzwe neza kuko imbunda imwe ishobora guhungabanya umutekano w'umujyi wose.

Ati 'Imbunda za Leta n'izindi zitunzwe b'ababyemerewe mu rwego rw'amategeko, zicunzwe neza nta cyuho gihari, ariko rero buri gihe ni ngombwa guhora umuntu ashaka gukomeza kubyongera. [...] Iyo imbunda imwe iri mu maboko mabi ishobora guhungabanya umutekano w'umujyi wose. Ni yo mpamvu tubyitaho cyane.'

Mu Rwanda gutunga imbunda byemewe n'amategeko ariko bigasabirwa uruhushya ndetse uyitunze ategekwa kurugendana igihe cyose agendanye imbunda, amasasu n'ibindi byose bijyana n'intwaro.

Ingingo ya 18 y'itegeko ryerekeye intwaro ryo mu 2018 itegeka ko 'Nta musivili wemerewe gutunga intwaro zigenewe inzego z'umutekano za Leta.'

Abantu ku giti cyabo babifitiye uburenganzira batunga imbunda zoroheje
Amasasu n'ibindi bijyana na yo bibikwa ku bubiko bukozwe mu cyuma kitaraswa ngo gitoboke
Abasivili ntibemerewe gutunga imbunda zikoreshwa n'inzego z'umutekano z'igihugu
Imbunda nshya igihugu cyinjije igomba guhita ihabwa ikimenyetso cyayo kiyiranga



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imbunda-ibihumbi-12-n-ibisasu-birenga-toni-500-byarasenywe-ibyihariye-ku

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)