Uyu muhanzi yinjiye muri izi nzego mu mpera z'umwaka ushize kugira ngo atange umusanzu we mu kubaka Igihugu, nyuma y'aho abaturage bo mu Mudugudu wa Rwamaya, mu Kagari ka Karembure, mu Murenge wa Gahanga, mu Karere ka Kicukiro bamugiriye icyizere ngo ababere Umuyobozi w'Umudugudu.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Intore Tuyisenge, yavuze ko kuva mu 2024 ari bwo yinjiye mu buyobozi bw'inzego z'ibanze, atangira ayobora Isibo ariko abaturage baza kumugirira icyizere ngo abayobore ku rwego rw'umudugudu.
Ati 'Ubu nishimiye ukuntu mbanye n'abaturage kandi ni n'igihe cyiza cyo gutangira gukorera igihugu atari ukugikorera gusa ku bijyanye n'ubuhanzi ahubwo umuntu akaninjira mu zindi nzego abona ko yatangamo umusanzu we. Aya ni andi mahirwe yo gusobanukirwa n'imikoranire n'izindi nzego z'ibanze n'abaturage, ubu bimwe naririmbaga by'uruhare rw'abaturage mu iterambere ubu noneho turafatanya nabo.''
Intore Tuyisenge yavuze ko ikintu cya mbere cyamugoye mu nzego z'ibanze ari ukubasha guhuza ibintu ndetse no gutanga raporo za gahunda zose zikenewe mu nzego zitandukanye aho zose zakwa Umuyobozi w'Umudugudu umunsi ku munsi.
Ati 'Ubu namenye ko ku mudugudu ari ho huriro ry'ibintu byose bikenewe, igipfiriye ku mudugudu burya no ku rwego rw'Igihugu nticyabasha gukunda. Ba mudugudu babashije kwitwara neza bagakora ubukangurambaga neza, ibintu byose byagenda neza mu nzego zose. Ubu rero njyewe biranyorohera gukora ubukangurambaga kuko hari ubwo bwa butumwa ndirimba mu ndirimbo nanabukoresha dukangurira abantu kwishyura mituweli n'ibindi byose bikenewe.''
Intore Tuyisenge yakebuye kandi abahanzi bigira ntibindeba aho batuye, bakahaba bihishe batagira uruhare mu iterambere ry'aho batuye.
Ati 'Ntabwo abantu bakwiriye kukubona muri Sitade gusa wagiye kuririmba cyangwa ngo bakubone kuri televiziyo no ku mbuga nkoranyambaga, nibagerageze bababone mu muganda n'ibindi bikorwa bibera aho utuye burya nibwo barushaho kugukunda kandi ni nawo musanzu mwiza mu kubaka uru Rwanda.''
Intore Tuyisenge kuri ubu ayobora ihuriro ry'abahanzi ba muzika mu Rwanda, akabifatanya no gukora indirimbo zishingiye ku burere mboneragihugu zirimo izakunzwe nka Tuzarwubaka, indirimbo zirata uturere n'izindi nyinshi zitandukanye.


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/intore-tuyisenge-yinjiye-mu-buyobozi-bw-inzego-z-ibanze