Igihugu cyazaba icy'iminyafu - Minisitiri Nsengimana ku guhanisha abanyeshuri inkoni - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi yabigarutseho ubwo yari mu nama nyunguranabitekerezo n'abarimu bo mu mashuri y'uburezi bw'ibanze yibanda ku myigire n'imyigishirize, kuri uyu wa 31 Nyakanga 2025.

Minisitiri Nsengimana ubwo yagarukaga ku barimu bifashisha akanyafu mu gucyebura abanyeshuri, yavuze ko ubwo buryo atari cyo gisubizo gikwiye, yibutsa abafite iyo myumvire kongera kwitekerezaho.

Ati 'Akanyafu ntabwo ari cyo gisubizo, ntabwo umwarimu agomba guhora ahondagura. Nonese twese tujye twitwaza akanyafu umuntu wese agenda akubita uwo ahuye na we utakoze ibyo yagombaga gukora? Igihugu kizaba icy'iminyafu.'

Yakomeje avuga ko hakwiriye kurebwa uburyo bwo gukemura ibibazo bitanyuze mu gukoresha inkoni ndetse agaragaza ko buhari.

Ati 'Ibyo gutekereza ko ibintu byose bigomba kunyuzwa mu tunyafu ntabwo bishoboka kuko ntabwo ari ibintu umuntu yakubakiraho.'

Minisitiri Nsengimana kandi yanagarutse ku myitwarire y'abarimu muri iyi minsi, akebura abafite imyitwarire idahwitse, abasaba kuyihinduka kugira ngo baheshe agaciro umwuga w'ubwarimu wubahwa na buri wese.

Yavuze ko iyo umwarimu yitwaye nk'umubyeyi cyangwa umurezi wa nyawe abyubahirwa, agaragaza ko n'Igihugu na cyo cyumvise akamaro ka mwarimu kigashyira n'imbaraga mu guteza imbere uwo mwuga.

Ati 'Abarimu bari bakwiye gushyiramo akabo bagakora igituma uyu mwuga urushaho guhabwa agaciro. Mwarimu abantu bubahaga bagatinya ntabwo wasangaga ari uw'ifata nabi, uburyo yifata ni cyo cyatumaga uvuga ngo ni mwarimu.'

Minisitiri Nsengiyumva yavuze kandi ko nubwo hari abarimu babyubahiriza, hari n'abandi batabikora ahubwo ugasanga ibyo bakora bisubiza inyuma umwuga, abasaba ubwabo kwiha agaciro no gukeburana hagati yabo.

Mu Rwanda hari abarimu barenga 120.000. Muri abo, abigisha mu mashuri y'ubumenyi rusange bagera ku 107.741 naho 18.106 bigisha muri TVET.

Muri rusange abigisha mu mashuri y'inshuke ni 9.252 harimo abagore 7.238 n'abagabo 2.014, mu mashuri abanza ni 64.110 aho abagore ari 37.111 abagabo ari 26.999 mu gihe mu mashuri yisumbuye bose hamwe ari 34.379 harimo abagore 12.924 mu gihe abagabo ari 21.455.

Minisitiri Nsengimana yavuze ko guhanisha inkoni atari byo bikosora umwana



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/igihugu-cyazaba-icy-iminyafu-minisitiri-nsengimana-ku-guhanisha-abanyeshuri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)