Kaminuza ya AHSU yashinzwe n'Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal mu rwego rwo kugira uruhare mu kuzamura umubare w'abakora mu rwego rw'ubuzima. Igitekerezo cyo gutangiza iyi kaminuza cyaturutse kuri gahunda ya Minisiteri y'Ubuzima yo kongera umubare w'abakora mu rwego rw'ubuvuzi izwi nka '4X4 reforms' igamije gukuba kane umubare w'abakora muri urwo rwego.
Iteka rya Minisitiri n° 001/MINEDUC/2024 ryo ku wa 26/04/2024 ni ryo ryemereye Africa Health Sciences University gutangira gukora rikanayiha ubuzima gatozi. Kuri ubu yigamo icyiciro cya mbere cy'abanyeshuri bagera kuri 70 barimo 40 babanje kwakirwa, icyiciro cya kabiri kikaba kizatangira kakirwa muri Nzeri 2025.
AHSU yemerewe gutanga amasomo y'icyiciro cya gatatu cya Kaminuza 'Master's' mu gutera ikinya, kuvura indembe, kubaga abantu, ubuvuzi bw'indwara z'imbere mu mubiri, ubuvuzi bw'ababyeyi, ubuvuzi bw'abana. Yemerewe kandi gutanga amasomo y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bubyaza, izajya itanga kandi amasomo yo gusuzuma hakoreshejwe Radiotherapy no gukora muri laboratwari.
Ku cyiciro cya mbere kigizwe n'abarenga 70, iyi Kaminuza yatangije amasomo y'ububyaza mu cyiciro cya Kabiri cya Kaminuza. Abatoranyijwe gutangira muri iyi kaminuza bishyurirwa amafaranga y'ishuri, bagahabwa aho kuba n'amafaranga abatunga ku ishuri.
Abanyeshuri bemererwa kwiga muri iyi kaminuza batoranywa hagendewe ku batsinze neza ibizamini by'amashuri yisumbuye by'umwihariko isomo ry'Ibinyabuzima (Biology) ariko kubera ko abari basabye bari benshi, bituma hakoreshwa ibizamini byaba ibyanditse n'ibyo kuvuga kugira ngo hatoranywe abo rishobora kwakira. Nko ku cyiciro cya mbere hari hasabye 128, hemererwa abagera kuri 40.
Abanyeshuri biga muri Africa Health Sciences University biga umwaka wa mbere mu ishuri ariko imyaka ikurikiyeho amasomo akomereza mu bitaro bitandukanye birimo ibya Kacyiru, ibya Muhima n'Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, kugira ngo noneho ibyo abanyeshuri biga babashe no kubishyira mu ngiro.
Ubwo iyi kaminuza yahabwaga ubuzima gatozi umwaka ushize, Umuyobozi ushinzwe serivisi z'ubuvuzi mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal, Dr. Sendegeya Augustin, yagaragaje ko iyo Kaminuza yitezweho gutanga igisubizo mu gukemura ikibazo cy'umubare muke w'abize by'ubuvuzi.
Ati 'Twahawe inshingano zo kutaba ibitaro gusa, tureba mu bushobozi dufite n'ibyo dushobora gufatanya n'ubuyobozi bwiza tubona ko twashyiraho na Kaminuza azabarizwamo gahunda zitandukanye zijyanye n'imyigishiririze y'ibijyanye n'ubuvuzi.'
'Ije kongera umubare w'abakozi mu byerekeranye n'ubuvuzi. Si umubare wonyine ahubwo ni no kugira abakozi bafite ubushobozi buhagije batanga serivisi zisumbuyeho kandi dutekereza ko turebye uko twabitangiye n'ubwunganizi dufite turakeka tuzabigeraho.'
Kuri ubu Africa Health Sciences University iri gukorera mu nyubako izwi nka Kacyiru Executive Apartment iherereye ku Kacyiru hafi n'ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, mbere yuko yimukira mu nyubako zizubakwa mu butaka yahawe mu Murenge wa Rusororo.
