Ibi yabitangaje ubwo yari mu nteko y'abaturage yabereye mu Kagari ka Ngaru, Umurenge wa Nyarusange, ho mu Karere ka Muhanga.
Guverineri Kayitesi, yavuze ko imvugo y'umuturage ku isonga bitavuze gusa ko ari ubuyobozi bumureberera cyangwa ko ari ukuvuga ko umuturage asanga umuyobozi mu biro akamwakira neza gusa ngo bigarukire aho.
Yasobanuye ko umuturage agomba kuba yariye kandi yizeye ko n'ejo azarya, n'iyo impeshyi y'amara amezi menshi abana be bakaba batakicwa n'inzara, abana barwara bakivuza, bakiga kandi bakiga neza.
Ati 'Ntabwo ushobora gufunga amaboko ngo uyashyire mu mifuka, ngo hagire uzaza kugukura aho uri. Bisaba ko byibura nawe ugira icyo ukora kuko nta muntu n'umwe wavutse yanditsweho ko azakira cyangwa azakena, icyo tuba cyo kijyana n'amahitamo tuba twakoze kuko iyo ukuye amaboko mu mufuka ugakora n'Imana ibiguheramo umugisha.'
'Kugira rero ngo umuturage abe ku isonga bisaba ko yishakamo imbaraga agakora, niba ari akarima gato ukagahinga neza ku gihe ndetse ukagashakira ifumbire, ugashaka imbuto nziza kugira ngo kazere neza uko kaba kangana kose. Gusa ariko, niba ubyukira ku gasantere ujya gushaka amakuru ntaho wagera kuko amakuru yo mu gasantere ntabwo ahemba.'
Yabibukije ko hari abo bagurira amatungo bakayararana rimwe bagahita bayabagamo inyama bakazirya rimwe, avuga ko ari ingeso ibasubiza inyuma ukanasubiza inyuma iguhugu, asaba umuryango wose yaba umugabo n'umugore gukorera hamwe.
Guverineri Kayitesi, yakomeje asaba abaturage kudatekereza ibintu biciriritse, ahubwo ko bakwiye gutekereza imishinga minini kuko uko wihaye intego nini ari na ko ukora cyane.
Ati ''Uyu munsi nyuma y'imyaka 31 u Rwanda rubohowe, nta muntu ukwiye kuba yishimira ko yigurira igitenge cyangwa ngo abana bararya gusa, kandi Nyakubahwa Perezida wa Repubulika adusaba ko umuturage agomba gukira, urugo rw'umunyarwanda rukwiye kugira imibereho myiza, abana bakiga, bakarya neza kandi hakaba hanizewe ko nejo bazarya ndetse bakanivuza. Ibi bishoboka igihe wakoze cyane ukiha intego zihamye kandi ugakora cyane ngi uzigereho.'
Guverineri Kayitesi, yanijeje abaturage ko Leta ibari hafi ngo ibaherekeze aho bagize ikibazo, kuko iterambere ry'abaturage ari yo nshingano ya leta.
Ati ''Natwe turahari nk'ubuyobozi ngo ibindi byose mudusaba tubikore maze umuturage koko abe ku isonga.'
Mu Ntara y'Amajyepfo habarurwa imiryango 63.386 iri mu rugendo rw'iterambere, rugamije kubazamurira ubushobozi babifashijwemo na Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu (MINALOC), ibinyujije muri gahunda ya Gira Wigire ishyirwa mu bikorwa n'Ikigo Gishinzwe Guteza imbere Ibikorwa by'Iterambere mu Nzego z'Ibanze (LODA), bakabifashwamo n'Abajyanama b'Imibereho Myiza n'Iterambere (Para-social workers).
