Abanyarwanda basabwe gushora imari muri 'Simandou 2040', umushinga wa Guinée-Conakry wa miliyari 20$ - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umushinga ugamije kugira iki gihugu igicumbi cy'amabuye y'agaciro by'umwihariko ubutare.

Uzashorwamo arenga miliyari 20$. Ukazafasha gucukura ubutare bungana na toni miliyari umunani bubarirwa muri iki gihugu, buri mwaka kakazajya hacukurwa toni miliyoni 160.

Uzubakwamo n'ibikorwaremezo nk'ibilometero 622 by'umuhanda wa gari ya moshi uhuza ibirombe bicukurwamo ubutare n'inkengero z'inyanja. Hazubakwa ibyambu, imihanda isanzwe y'ibilometero ibihumbi 10.

Ni umushinga biteganyijwe ko uzafasha Guinée-Conakry kongera umusaruro mbumbe ukagera kuri miliyari 132$ mu 2040. Byitezwe ko buri mwaka iki gihugu kizajya cyinjiza hafi miliyari 2$ avuye mu birombe by'amabuye y'agaciro, uwo mushinga ukazatanga imirimo ihoraho ibihumbi 60.

Guinée-Conakry yatangiye kuwushyira mu bikorwa hagamijwe guteza imbere imibereho myiza y'abaturage binyuze mu kubaka ibikorwaremezo bigezweho, kubaka inganda ndetse no guteza imbere ubukungu bushingiye ku kurengera bidukikije.

Ni gahunda izasiga hubatswe ibikorwaremezo byinshi cyane mu ruhererekane rw'imisozi ya Simandou rureshya na kilometero 110 ruherereye mu Majyepfo y'Uburasirazuba bwa Guinée-Conakry, ahitwa Nzerekore na Kankan, ikazahindura cyane ubuzima bw'abaturage inatanga imirimo myinshi.

Ibyayo mahirwe byerekanywe ubwo Abanyarwanda baba muri Guinée-Conakry, bizihizaga umunsi wo kwibohora, igikorwa cyabereye mu Mujyi wa Conakry.

Cyitabiriwe n'Abanyarwanda batuye muri Guinée-Conakry, abayobozi batandukanye bo muri y'iki gihugu, abahagarariye ibihugu byabo n'imiryango mpuzamahanga n'abandi, bari barenga 250.

Minisitiri Yaya Kairaba Kaba yasabye Abanyarwanda kujyana ubuhanga, imbaraga n'ubushobozi mu by'imari muri iyi gahunda ngari y'imyaka 15.

Ati 'U Rwanda ni urugero rwiza rw'ubudaheranwa, imiyoborere myiza, kurwanya ruswa ndetse no guharanira umurimo unoze. Intambwe rwateye muri iyi myaka 31 ishize iragaragaza ko hari byinshi n'ibindi bihugu bya Afurika bikwiye kurwigiraho. Turahamagarira amasosiyete anyuranye yo mu Rwanda kuza gukorana natwe mu ishyirwa mu bikorwa ry'umushinga wa Simandou 2040 ugamije kuzazana impinduka zikomeye mu rwego rw'ubukungu hano muri Guinée-Conakry mu myaka 15 iri imbere.'

Ambasaderi w'u Rwanda muri Guinée-Conakry, Michel Minega Sebera yagaragaje inzira u Rwanda rwanyuzemo muri iyi myaka 31 ishize mu rwego rwo kongera kubaka igihugu.

Yerekanye ko uru rugendo rwaranzwe no gushyira mu bikorwa amahitamo y'Abanyarwanda yo guharanira ubumwe no guteza imbere igihugu mu buryo bwose, bikajyana no kunoza ubucuti n'ubuhahirane bw'u Rwanda n'ibindi bihugu birimo na Guinée-Conakry.

Yashimiye uburyo umubano w'u Rwanda na Guinée-Conakry ukomeje gutera imbere, yerekana ko ugaragarira cyane mu bufatanye bukomeye mu bijyanye n'imiyoborere, ikoranabuhanga n'ubuhinzi.

Yavuze ko ibihugu byombi bikorana mu guteza imbere urubyiruko, ibigaragaza uburyo Abanyafurika bakwiriye gukemura ibibazo byabo.

Abitabiriye ibirori byo kwizihiza imyaka 31 u Rwanda rumaze rwibohoye, bibereye i Conakry, basusurukijwe n'umuhanzi w'injyana ya gakondo witwa Mireille Mukakigeri, afatanya n'Abanyarwanda kuririmba no kubyina indirimbo zijyanye n'urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Minisitiri w'Ubutabera wa Guinée-Conakry, Yaya Kairaba Kaba,yasabye Abanyarwanda gushora imari mu mushinga wa Simandou 2040
Ambasaderi w'u Rwanda muri Guinée-Conakry, Michel Minega Sebera, yagaragaje uburyo u Rwanda rwateye imbere mu myaka 31 ishize
Ibirori byo kwizihiza imyaka 31 u Rwanda rumaze rwibohoye, byateguwe n'Abanyarwanda baba muri Guinée-Conakry, byitabiriwe n'abantu batandukanye
Abitabiriye ibirori byo kwizihiza imyaka 31 u Rwanda rumaze rwibohoye, byateguwe n'Abanyarwanda baba muri Guinée-Conakry, basusurukijwe binyuze mu ndirimbo zitandukanye
Abanyarwanda baba muri Guinée-Conakry bizihije imyaka 31 u Rwanda rumaze rwibohoye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-basabwe-gushora-imari-muri-simandou-2040-umushinga-wa-guinee

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)