HEC mu nzira zo gutanga 'Equivalence' binyuze ku ikoranabuhanga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byagarutsweho mu ku wa 29 Nyakanga 2025, mu biganiro Komisiyo y'Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco, Siporo n'Urubyiruko yagiranye na HEC ku bibazo byagaragaye muri raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta y'umwaka warangiye muri Kamena 2024.

'Equivalence' ni icyangombwa cyemeza ko impamyabumenyi umuntu runaka afite yatanzwe n'ishuri rikuru cyangwa kaminuza yo hanze, yemewe gukoreshwa ku isoko ry'umurimo mu Rwanda.

Raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta igaragaza ko abasaba ibi byangombwa batinda kubihabwa hakaba n'abashobora gutegereza iminsi iri hagati ya 20 na 405 batarayihabwa.

Umuyobozi Mukuru wa HEC, Edward Kadozi, yavuze ko iyi serivisi idatinda, ahubwo bitinzwa no kuba abasaba hari ibyo baba batujuje, cyangwa kaminuza bizemo zigatinda gusubiza zihamya koko ko ari zo zatanze impamyabumenyi bafite.

Ati 'Turimo kubaka sisiteme [y'ikoranabuhanga] ku buryo umuntu usaba atemererwa gukomeza ku bintu ari gusaba mu gihe hari ibyo atujuje ku buryo tugenda tugabanya ubusabe bumara igihe hagati aho.'

Kadozi yahamije ko bitarenze muri Kamena 2026 iri koranabuhanga rizaba ryaratangiye gukoreshwa ku bikazakemura ikibazo cy'itangwa ry'ibi byangombwa.

Ati 'Ya mikorere yo mu buryo busanzwe, umukozi asuzuma akajya kubisohora ku mpapuro, turimo kubyimurira ku ikoranabuhanga ku buryo usuzuma ibintu ukemeza, ukabyohereza imbere cyangwa ukavuga ngo iki kirabura genda ugikore kandi niba ukigikora biragaragara ko ikibazo kiri kuri wowe. Sisiteme ni uko turimo kuyubaka.'

HEC ivuga ko buri cyumweru hasohorwa equivalence ku bantu baba bujuje ibisabwa.

Bitenywa ko ubusabe bwashyizwe ku ikoranabuhanga buzagenerwa igihe bumara muri sisiteme nyirabwo yaba atujuje ibisabwa bukavamo.

HEC ivuga ko buri cyumweru itanga equivalence ku bantu benshi baba bujuje ibisabwa (Ifoto: AI)



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hec-mu-nzira-zo-gutanga-equivalence-binyuze-ku-ikoranabuhanga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)