Ni amabwiria ya Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu yasohotse ku wa 30 Kamena 2025 yerekeye gutuza abantu asimbura ayo mu 2017 yateganyaga ko uburyo bwo gutuza abaturage ku ruhande rwa Leta ari ukububakira inzu zikaba izabo.
Aya mashya yo ateganya uburyo butatu harimo guha umuturage inzu ikaba iye burundu, kuyitizwa mu gihe runaka yazagira ubushobozi akayivamo hamwe no kujya ayikodesha na Leta ku mafaranga ajyanye n'ubushobozi bwe.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Igenamigambi muri MINALOC, Ingabire Jean Claude, yavuze ko ayo mabwiriza agamije gushyigikira gahunda yo gufasha abaturage batishoboye kwigira.
Ati 'Bizakemura ikibazo inzego z'ibanze zihura na cyo aho usanga umuntu wahawe icyangombwa cy'inzu akaba yayigurisha akagaruka akaba umuzigo kuri Leta.'
'Hari n'aho abana baba bashaka guhita bazungura uwo mutungo ariko uko gutiza bizafasha mu kuba igihe umuturage agize ubushobozi azajya atanga iyo nzu.'
Ku cyiciro cyo guhabwa inzu ariko ayo mabwiriza anateganya abandi bantu bashobora gutuzwa na Leta ku zindi mpamvu zitari ukuba batishoboye.
Ingabire ati 'Nk'umuntu wari ufite inzu ahashyizwe ibikorwaremezo cyangwa ahavuguruwe imiturire cyangwa yari ahafite ubutaka, ashobora gahabwa inzu nk'ingurane agahabwa n'icyangombwa cyayo.'
Muri ibyo byiciro uko ari bitatu abazajya bahabwa inzu burundu nta masezerano bazajya bagirana na Leta kuko inzu izaba ibaye iyabo ariko ku bazakodesha n'abazatizwa bo bazajya bagirana amasezerano na Leta.
Ati 'Akarere n'inzego zako cyangwa Umujyi wa Kigali ni zo nzego z'ibanze zizajya zikurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano Leta izaba yagiranye n'abo baturage.'
Ingabire yongeyeho ko ayo mabwiriza anareba abandi bafatanyabikorwa ba Leta nk'Imiryango itegamiye Leta izajya ituza abaturage.
Aho abo muri iyo miryango bazajya baca mu nzego z'ibanze babahe umuturage ushobora kubakirwa noneho inzu nimara kuzura bayihe Leta ibe ari yo iyimuha.
Ku bazajya bakodesha inzu za Leta, igiciro kizajya kigenwa n'Inama Njyanama y'Akarere cyangwa Umujyi wa Kigali hadashingiwe ku giciro cy'inzu ku isoko ahubwo hashingiwe ku mikoro y'uwo muturage kandi ayo mafaranga ashobora no kwiyongera bitewe n'intambwe umuturage ari gutera mu iterambere.
Ati 'Nubwo uwo muturage aba atishoboye ariko haba hari ubushobozi buke ashobora kubona bwafasha mu gukomeza kwita kuri ya nzu kuko n'ubundi ibyo Leta itabikoze aba yashobora gushaka uko abona ubukode bw'aho kuba.'
Abaturage bubakira inzu abandi batishoboye kandi na byo bizajya bica muri izo nzira inzu niyuzura bayihe Leta ibone kuyiha umuturage.
Umuturage utazubahiriza ibikubiye mu masezerano, amabwiriza ateganya ko ashobora kwamburwa inzu kandi uwayitijwe n'uyikodesha bo ntibemerewe kuzigurisha ku buryo abazigura babihomberamo.
Ni mu gihe abamugariye ku rugamba n'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ayo mabwiriza ateganya ko begurirwa inzu bahawe ariko harimo itambamira.
Ingabire ati 'Inzu ni iye, yemerewe kuyituramo ariko ntiyemerewe kuyigurisha no kuyigwatiriza keretse abiherewe uburenganzira n'ubuyobozi'.
Ingingo ya nyuma y'ayo mabwiriza iteganya ko n'abahawe inzu mbere na bo ari yo bazakurikiza.
Ati 'Abo baturage batari barahawe ibyangombwa by'inzu bitewe n'uko nta murongo wari uhari ubiteganya na bo hazakurikizwa aya mabwiriza hagendewe kuri bya byiciro bitatu.'
