Depite Harerimana ni umwe mu bari bahagarariye u Rwanda mu nama y'ihuriro ry'imitwe y'Inteko zishinga amategeko yo mu bihugu bikoresha ururimi rw'Igifaransa bihuriye mu muryango La Francophonie (APF), yabereye i Paris mu Bufaransa mu cyumweru gishize.
Abahagarariye ibihugu bigize iri huriro batoye umwanzuro wo gushyigikira amasezerano y'amahoro u Rwanda na RDC byagiranye tariki ya 27 Kamena, babifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Depite Harerimana na Kamerhe bashimangira ko ibihugu byabo bizayubahiriza.
Amagambo y'icyizere Depite Harerimana na Kamerhe bavuze ni yo bashingiyeho bahoberana. Ni igikorwa cyashimwe n'abari bitabiriye iyi nama, barahaguruka, babakomera amashyi.
Mu kiganiro na RBA, Depite Harerimana yasobanuye ko izindi nama z'iri huriro zabanje zaranzwe n'ibirego no kwisobanura hagati ya RDC n'u Rwanda, ahamya ko byari akazi gakomeye kuko byiyongeraga ku butumwa bw'ibanze buri wese yabaga yajyanye.
Yagize ati 'Ni ubwa mbere mu myaka ine cyangwa itanu habaho inama itarimo guterana amagambo, ahubwo twese tuvuga ko dushyigikiye amasezerano y'amahoro yasinyiwe i Washington, ko twese dushyigikiye gukemura ibyo bibazo mu buryo bwa dipolomasi.'
'Si ugushimisha gusa, ni intambwe ikomeye kuko ziriya nama umuntu yavagamo ananiwe. Kuko wabaga uvuga iby'ibidukikije, ukumva Congo irazamutse, ivuze ko ari mwebwe mutuma amashyamba yabo atagitanga umwuka mwiza. Wavuga ibyerekeranye no kurengera ibidukikije, bati 'Ntibavuge ahubwo kuko n'ingagi zacu barazimaze'. Ibyo byatumaga buri kanya abantu baba tayari mu gusubizanya.'
Depite Harerimana yavuze ko yaba Kamerhe ndetse na Michel Sama Lukonde uyobora Sena ya RDC bari mu murongo mwiza mu nama ya APF, intumwa z'u Rwanda na zo zibasubiza neza. Abona ko iyi ntambwe idakwiye gusubira inyuma.
Ikibazo cy'u Rwanda cyarumvikanye
U Rwanda rwagaragaje kenshi ko umutwe w'iterabwoba wa FDLR ukorera muri RDC ubangamiye umutekano warwo, kandi ko amagambo ya Perezida Félix Tshisekedi wavuze mu mpera za 2023 ko azakuraho ubutegetsi bwarwo rutayafashe nk'imikino.
Mu nama zabanje, iri huriro ryagaragazaga ko rishyigikiye ko ubusugire bwa RDC bwubahwa, ryirengagije ibibazo u Rwanda rugaragaza ko bibangamiye ubusugire bwarwo.
Depite Harerimana yatangaje ko bitewe n'imbaraga u Rwanda rwashyize mu gusobanura ibibazo birubangamiye, mu myanzuro yatowe na APF mu cyumweru gishize harimo ko ubusugire bwa buri gihugu bugomba kubahwa.
Yagize ati ' Baravuga ngo 'ubusugire bwa buri gihugu'. Mbere bavugaga ubusugire bwa Congo. Ibyo rero byose byagaragaje ko u Rwanda rwasobanuye neza iki kibazo.'
U Bufaransa, u Bubiligi, u Budage n'ibindi by'i Burayi byahagarariwe muri APF byagiye byamagana u Rwanda kenshi, birushinja kuvogera ubusugire bwa RDC. Depite Harerimana yagaragaje ko kubera imyanzuro yafatiwe muri iyi nama, ibi bihugu bishobora guhindura imyumvire.


