Brig Gen Rwivanga yabwiye RBA ko ntawe ukwiye gushidikanya ku kuba Ingabo z'Igihugu zibumbatiye umuteko mu buryo bwuzuye kuko ubwo bushobozi bugaragarira mu bikorwa.
Ati 'Ndagira ngo mbwire Abanyarwanda ko umutekano wuzuye kuko turinda imipaka yacu kandi biragaragara kuko ibitero byose bigerageje kuza ntabwo bigera kure. Ingabo zacu ziriteguye zirakora akazi nk'uko bikwiye turabizeza ko tuzarushaho kugakora neza ahubwo kugira ngo datange umutekano wuzuye.'
Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda yasobanuye ko ubushobozi bwa RDF bwiyongeye mu buryo bwose ku buryo bishoboza Ingabo z'Igihugu kukirinda byuzuye zigasaguriraho n'amahanga.
Ati 'Dufite ubushobozi, twahawe amahugurwa kandi dushoboye kurinda umupaka wacu tugafasha n'abandi kugira ngo bagere ku byo twagezeho. Ubushobozi bwariyongereye mu buryo bw'amahugurwa, ibikoresho, ubumenyi n'ubunyamwuga biri ku rwego rwo hejuru. [..]. RDF izakomeza kurinda ubusugire bw'Igihugu ku buryo bushoboka.'
Umuyobozi w'Ingabo za Loni ziri mu Butumwa bwo Kugarura Amahoro muri Centrafrique (MINUSCA), Lt Gen Humphrey Nyone, aherutse kuvuga ko ubunararibonye bw'Ingabo z'u Rwanda bwivugira kuko aho zigeze umutekano ugaruka.
Ati 'Nterwa ishema n'akazi k'Ingabo z'u Rwanda muri ubu butumwa. Aho zikorera hose ntiwakumva umuntu n'umwe uzinenga kubera icyizere zigirirwa n'ubushobozi zigaragaza. Burya abantu baba bashaka ibikorwa bifatika si amagambo kuko ubushozi buravuga bugatuma wigarurira imitima y'abaturage.'
Mu nkingi umunani zigize igipimo cy'imiyoborere mu Rwanda, iy'umutekano ni yo iza imbere mu kugira amanota menshi ashingiye ku kwishimirwa n'abaturage.
Mu bushakashatsi ngarukamwaka ku miyoborere bukorwa n'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB) buzwi nka Rwanda Governance Scorecard (RGS), ubwasohotse mu Ugushingo 2024 bugaragaza ko inkingi y'umutekano n'ituze ry'abaturage ari yo yaje ku isonga mu byishimiwe n'abaturage muri uwo mwaka aho ifite amanota 93.82%.
