Abarimu 10 bafite PhD bigisha mu yisumbuye, umwe yigisha mu abanza: Ibidasanzwe ku barezi b'u Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umwarimu wujuje ibisabwa ku rwego rw'amashuri y'inshuke n'abanza asabwa nibura kugira impamyabumenyi y'amashuri yisumbuye ijyanye no kwigisha iki cyiciro nubwo ashobora kugira iyirenze.

Uwigisha amashuri yisumbuye asabwa kugira impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza (uwigisha mu cyiciro rusange) n'icyiciro cya kabiri cya kaminuza ku bigisha abo mu cyiciro gisoza ayisumbuye (upper secondary). Mu mashuri makuru na kaminuza basabwa kuba 30% by'abarimu bafite PhD.

Raporo ya Minisiteri y'Uburezi y'ibikorwa by'umwaka wa 2023/2024 igaragaza ko abarimu bigishaga mu mashuri abanza bari bujuje ibisabwa ari 68.207 barimo abagabo 29.540 n'abagore 38.667.

Abatujuje ibisabwa mu mashuri abanza bari 119, bangana na 0,2% by'abarezi bose bari muri icyo cyiciro.

Abarimu bujuje ibisabwa mu mashuri yisumbuye ni 24.600 barimo abagabo 15.891 n'abagore 8.709. Abatujuje ibisabwa ni 3.816 bangana na 13,4%.

Mu cyiciro cy'imyuga n'ubumenyingiro habarirwa abarimu 4.743 bujuje ibisabwa, muri bo abagabo bakaba 3.538 mu gihe abagore ari 1.205. Abatujuje ibyangombwa ni 1.165 bangana na 19,7%.

Mu bafite PhD hari umwe wigisha mu mashuri abanza

Umuntu ufite impamyabumenyi y'ikirenga (PhD), ni umushakashatsi ndetse henshi amenyerewe kuba yigisha muri kaminuza cyangwa ari mu mwanya ukomeye.

Imibare ya MINEDUC igaragaza ko mu mashuri abanza harimo umwarimu umwe ufite Impamyabumenyi y'Ikirenga (PhD), mu gihe abandi 10 bigisha mu mashuri yisumbuye.

Uburezi bw'u Rwanda burimo abarimu bafite PhD barenga 1100, benshi biganje mu mashuri makuru na za kaminuza kuko hariyo 1091.

Abafite icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters' degree) barimo umwe wigisha mu mashuri y'incuke, 15 bigisha mu mashuri abanza na 131 bigisha mu yisumbuye, mu gihe 27 bigisha mu mashuri y'imyuga n'ubumenyingiro.

Abafite Masters' bigisha mu mashuri makuru na za kaminuza ni 2.177.

Abarimu benshi mu bigisha mu mashuri abanza bujuje ibyangombwa

Abarimu bazi icyongereza baracyari mbarwa

Raporo igaragaza gahunda ziteganyijwe mu kuzamura ireme ry'uburezi u Rwanda ruzafatanyamo n'abafatanyabikorwa batandukanye kuva mu 2023-2027, yerekana ko umwarimu umwe muri batatu bashya binjira mu kazi aba adafite ubushobozi bwo kwigisha mu cyiciro cy'ubumenyi bw'ibanze, ni ukuvuga gusoma, kwandika no kubara.

Raporo yakozwe na Banki y'Isi mu 2018, yagaragaje ko hakenewe cyane amahugurwa y'abarimu mu Cyongereza kuko 38% by'abigisha kuva mu wa Mbere kugera mu wa Gatatu ari bo bonyine bari bafite ubumenyi buhagije mu Cyongereza.

Inyandiko yasohowe na Minisiteri y'Uburezi muri Gashyantare 2024, igaragaza ko 'Abarimu 4% gusa mu basanzwe bigisha bafite ubumenyi kuva ku bwo hagati kugeza ku bwisumbuye mu Cyongereza, ari na rwo rurimi rwifashishwa mu kwigisha.'

Minisiteri y'Uburezi igaragaza ko muri gahunda ziteganyijwe harimo n'izo kuzamura ubushobozi bwa mwarimu, by'umwihariko ibyerekeye ubumenyi no mu rurimi rw'Icyongereza.

Minisitiri w'Intebe Dr. Edouard Ngirente aherutse gutangaza ko abarimu bose bari mu burezi bazahabwa amahugurwa y'Icyongereza abazagitsinda bakaguma mu kazi mu gihe abazagitsindwa bazasezererwa.

Ati 'Iyo gahunda izamara imyaka itatu ariko bazajya bigishwa imyaka ibiri banigisha, wakwerekana ko udashoboye kwigisha mu Cyongereza ukaba werekanye ko udashoboye kuba umwarimu.'

Yahamije ko abarimu bazi neza Icyongereza bategerejwe mu bagiye kurangiza amasomo mu mashuri nderabarezi (TTC) bigishijwe muri porogaramu nshya bafashijwemo n'abanya-Zimbabwe.

Dr. Ngirente ati '[TTC] ntabwo zasohora abarimu bashobora guhita bigisha mu mashuri yose y'u Rwanda. Tuzagenda tubasimbuza igihe abariga muri TTC bazi Icyongereza bazasohoka ubu n'abazakurikiraho.'

Abarimu bigisha mu mashuri yisumbuye barimo benshi bujuje ibisabwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarimu-10-bafite-phd-bigisha-ayisumbuye-umwe-yigisha-abanza-ibidasanzwe-ku

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)