Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 6 Nyakanga 2025, mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka irindwi iki kigo kimaze gishinzwe.
Ambasaderi Karega yashimiye Umuyobozi w'iki kigo, Muhizi Elie, akaba ari na we wagishinze mu 2018.
Yagize ati 'Uyu munsi nishimiye kwifatanya namwe cyane cyane nkomeza gushimira Muhizi na bagenzi be bakiri bato bagize uruhare mu gushinga iki kigo.'
Yakomeje avuga ko hari imbaraga nyinshi Leta yagiye ishyira mu burezi.
Ati 'Abanyarwanda 67% ntabwo bari bazi gusoma no kwandika mu 1995, gusa uyu munsi si ko bimeze, niyo mpamvu abantu bashora imari n'ibitekerezo mu kurerera u Rwanda, ari ingenzi n'intwari kubera uruhare bagira mu kuzamura ireme ry'uburezi mu gihugu.'
Umuyobozi Mukuru wa Winners Mount Academy, Muhizi Elie, yavuze ko urugendo rw'imyaka irindwi rutari rworoshye kubera ko iki kigo cyavuye kure, ariko bishimira aho kigeze n'umusanzu gikomeje gutanga mu bigendanye no kurerera u Rwanda.
Yakomeje avuga ko biteguye gukomereza aho bageze.
Muhizi kandi yagaragaje ko iki kigo gifite intego zikomeye mu myaka itanu iri imbere, aho giteganya kugeza ku banyeshuri 2000 no gutanga imirimo ku bakozi barenga 500.
Ati 'Turifuza gukomeza kugira uruhare mu gutanga uburezi n'akazi ku baturage. Byibura twifuza kwakira abana bagera ku 2000 mu myaka itanu iri imbere kandi twihaye intego yo gutanga akazi ku baturage bacu mu rwego rwo guteza imbere imibereho yabo.'
Winners Mount Academy yashinzwe mu 2018, itangirana abanyeshuri 20, ariko kubera icyizere yakomeje kugirirwa n'ubunyamwuga mu myigishirize yayo, umubare w'abanyeshuri wagiye wiyongera.
Kuva mu 2020 kugeza 2022, abanyeshuri bariyongereye bagera ku bari hagati ya 300 na 400, abakozi bayo bagera hagati ya 20-25.
Muri 2022-2024 abakozi na bo bariyongereye bagera kuri 30, na ho mu 2025, abanyeshuri banyuze mu maboko y'iki kigo, bamaze kugera kuri 700.









