Byagarutsweho ku wa 7 Nyakanga 2025, ubwo ubuyobozi bwa FONERWA bwisobanuraga ku makosa yagaragaye muri Raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta y'umwaka warangiye muri Kamena 2025.
Igaragaza ko hari ibiti byatewe ntibyakurikiranwa ku buryo hari nk'umuturage wari wahawe ibiti 19 harokoka bitandatu gusa.
Umuyobozi Mukuru wa FONERWA, Teddy Mugabo, yavuze ko amasezerano bagiranye na rwiyemezamirimo ateganya ko 30% yishyurwa nyuma y'umwaka n'igice.
Ati 'Amasezerano ateganya ko nyuma yo gutera hishyurwa 70% hanyuma 30% akishyurwa nyuma y'amezi 18 kandi rwiyemezamirimo akaba akurikirana, agenda anasimbuza [ibiti] muri icyo gihe. Wenda icyo navuga muri iyi mishinga irebana no kurengera ibidukikije [...] iyo uteye ibiti ntihashobora kubura kimwe kidakura neza, haza n'iyo mvura ishobora no kuza ikangiza.'
Perezida wa PAC, Muhakwa Valens, yahise avuga ko bitumvikana ukuntu mu mpagararizi zose Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta yafashe ku ngo z'abaturage zagombaga guterwaho ibiti bivangwa n'imyaka, yasanzeyo ibiti bitandatu nyamara umwe yarahawe 19 undi agahabwa 26.
Ati 'Iyo mpurirane y'uko humye bimwe ku rugo rwa runaka bakahasanga umubare ungana n'uwo mu rundi rugo bisobanuka bite?'
FONERWA isobanura ko ibiti bitewe biba bishobora gukuramo nibura 70%, ariko ku baturage bamwe bari bafite ubutaka butatanye hari abo byagiye biterwa kure y'ingo zabo.
Umuyobozi w'Umushinga Green Gicumbi, Kagenza Jean Marie Vianney, yavuze umushinga wa Green Gicumbi ari wo wabonetsemo ibiti byinshi bivangwa n'imyaka byakuze ari byinshi kuko bigeze kuri 80% mu gihe mu gihugu hose biri kuri 64%.
Yasobanuye ko ibiti byakorewe ubugenzuzi ari iby'imbuto byagombaga guterwa mu ngo z'abagenerwabikorwa.
Ati "Byaratewe hanyuma umugenzuzi w'imari we yabaze ibiti biri mu rugo hanyuma abaturage bagiye no kubimwereka aho babiteye mu mirima yabo kubera ko abenshi batuye mu midugudu, bafite ahantu hato ho gutera ibiti, bahisemo rero ko bimwe babyimurira mu mirima yabo ariko itari aho ngaho."
Kagenza yavuze umugenzuzi w'imari wagiye gusura uyu mushinga atasobanukiwe neza imiterere y'umushinga.
Ati 'Uburyo amasezerano yari ateye, ibiti bagombaga kubisanga mu busitani bw'umuhinzi mu rugo, abahinzi rero bateye bike bitewe n'uko ubutaka bwabo mu rugo bungana, ibindi babitera ku miringoti.'
Umuyobozi mu Biro by'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta, Munyanturire Jean Claude, yavuze ko ingo z'abaturage basuye batigeze basobanurirwa ko ibiti byatewe mu bindi bice.
Ati 'Ni ibintu bigaragara ko hari ahantu ibiti byagiye byangirika ntibisimbuzwe, gusa ku bijyanye n'amahirwe yo gukura ni ikigereranyo twavuga cyumvikana cy'ibiti byatewe wenda hakagira ibikura n'ibyangirika ariko ntabwo bikuraho inshingano za rwiyemezamirimo zo gusimbuza ibyangiritse kugeza bikuze.'
Munyanturire yahamije ko FONERWA yohereje umukozi wayo kandi na we yemeje ko ibiti abaturage bateye ari bike.


