Mukanyange Joy yatorewe kuyobora Rotary Club Kigali Seniors - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kwimika Mukanyange byabereye i Kigali ku mugoroba w'itariki 18 Nyakanga 2025.

Kanyange yasimbuye Rumongi Aimable wari umaze umwaka muri izo nshigano akaba agiye kuyobora iyo Club mu mwaka 2025/26.

Perezida ucyuye igihe wa Rotary Club Kigali Seniors, Rumongi Aimable, yavuze ko mu mwaka ushize iyo club yakoze byinshi by'umwihariko mu bigo by'amashuri abanza bibiri byo mu mirenge ya Masaka na Kimihurura bahaye inkunga y'ibigega bifata amazi n'ibikoresho biyayungurura.

Yavuze ko mu mwaka ushize kandi babashije gutera inkunga y'amafaranga amatsinda y'abagore bo muri Kimihurura mu Rugando ndetse banafasha abakobwa babyaye imburagihe bo mu Karere ka Gicumbi.

Perezida wa Rotary Club Kigali Seniors, Mukanyange Joy, yavuze ko ashyize imbere imikoranire n'abandi banyamuryango ba Rotary mu zindi Club mu rwego rwo guhuza imbaraga ariko by'umwihariko ko Rotary Club Kigali Seniors hari imishinga igiye gukomeza yari isanzwe ikora ndetse itangire n'indi mishya.

Ati 'Tugendera mu murongo w'Igihugu cyacu wo gufasha abantu kwigira bakava mu bukene ku buryo ibyo tubafasha bituma batera intambwe bakava mu bukene. Dufite gahunda dusanganywe yo gufasha abakobwa babyaye imburagihe tukabishyurira imyuga n'ibikoresho byo kuyikora kandi tugasubiza mu ishuri ababishaka. Twawukoreraga muri Diyosezi Gatolika ya Byumba ariko dushaka no kugera ahandi mu gihugu dufatanyije n'abandi bafatanyabikorwa.'

Yakomeje agaragaza ko muri iki gihe cy'umwaka bazibanda no ku kurwanya igwingira mu bana.

Ati 'Dufite gahunda yo gufasha igihugu kurandura igwingira aho dushaka gukorana n'Akarere ka Gasabo tukareba muri gahunda zihari zo kurwanya igwingira tugatoranyamo ibyo twatangamo umusanzu wacu.'

Umuyobozi w'Ishuri Nyafurika ry'Imiyoborere (ASG) wari umushyitsi mukuru muri ibyo birori, Prof. Kingsley Moghalu, yavuze ko nubwo atari umwe mu bagize uwo muryango ariko ahora atangazwa n'uko ari uw'abantu bakora ibintu biri ku murongo ku Isi hose.

Ati 'Ntabwo ndi umunyamuryango wa Rotary Club ariko ndashaka kuvuga uburyo muri itsinda ry'abagore n'abagabo rikomeye. Ku Isi hose usanga muri kimwe kandi mukora ibintu by'agaciro ni yo mpamvu nashakanye n'umugore uba muri Rotary Club.'

Umuhango wo kwimika Perezida mushya wa Rotary Club Kigali Seniors wanitabiriwe n'abandi bayobozi barimo Umuhuzabikorwa w'amashami ya Loni mu Rwanda, Ozonnia Ojielo hamwe n'Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, Akamanzi Clare.

Rotary Club Kigali Seniors ni imwe muri 12 ziri mu Rwanda ikaba imaze imyaka ine ishinzwe.

Umuyobozi wa ASG, Prof. Kingsley Moghalu, yavuze ko ahora atangazwa n'uko Rotary Club ari umuryango uw'abantu bakora ibintu by'indashyikirwa
Perezida wa Rotary Club Kigali Seniors, Mukanyange Joy, yavuze ko ashyize imbere imikoranire n'abandi banyamuryango ba Rotary mu zindi Club mu rwego rwo guhuza imbaraga
Umuhuzabikorwa w'amashami ya Loni mu Rwanda, Ozonnia Ojielo ni ume mu bitabiriye umuhango kwimika Perezida wa Rotary Club Kigali Seniors
Mukanyange Joy yatorewe kuyobora Rotary Club Kigali Seniors mu gihe cy'umwaka
'Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, Akamanzi Clare (uwa mbere iburyo) ni umwe mu bitabiriye kwimika Perezida wa Rotary Club Kigali Seniors



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mukanyange-joy-yatorewe-kuyobora-rotary-club-kigali-seniors

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)