Iki gihembo cya 'NCEES engineering education award' gihabwa imishinga y'abanyeshuri biga 'engineering' yahize indi, kigamije gushishikariza abandi gukorana n'abenjeniyeri bari mu mirimo mu gushaka ibisubizo ku bibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage.
Uyu mushinga wo gusana ibikorwaremezo by'amazi, wibanda ku gufasha abaturage n'abanyeshuri barenga 2000 bo mu cyaro cyo mu Rwanda kongera kubona amazi meza kandi ahagije.
Kuva mu 2023, iri tsinda ryibanze ku gukemura ibibazo by'ingutu byagaragaye mu Murenge wa Rugendabari mu Karere ka Muhanga n'indi mirenge yegeranye na wo.
Igenzura ry'ibanze ryagaragaje ibibazo bikomeye byari muri iyo mirenge birimo imiyoboro y'amazi isanzwe yasenywe n'isuri, uduce tumwe tutari tukigeramo amazi, ndetse no kubura ubushobozi buhagije bwo kubika amazi bujyanye n'abayakeneye, ibyatumaga abaturage, cyane cyane abagore n'abana, bakora ingendo ndende kandi zifite ibyago bagiye gushaka amazi.
Mu gukemura ibi bibazo, itsinda ry'aba banyeshuri ba Miami University EWB ryubakiye abaturage ikigega cy'amazi gifite ubushobozi bwo kubika litiro 20.000, cyuzuye muri Gicurasi 2024.
Basimbuje kandi ikigega cyari gisanzwe gifite litiro 3.000 n'ikindi cya litiro 10.000. Mu kugabanya kwandura amazi biturutse ku matungo no kongera ireme ryayo, hashyizweho uburyo bwo kuyayungurura hakoreshejwe amabuye ndetse no gushyiraho inzitiro.
Amasoko y'amazi yashyizwemo ibikoresho bikomeye byo kuyarinda, byose byubakwa hagamijwe kurengera ubuzima bw'abaturage no kugera ku ntego z'iterambere rirambye, bigenzurwa n'abanyamwuga mu by'amazi.
Umuyoboro mushya w'amazi uheruka kubakwa usigaye ugeza amazi mu midugudu ine, ku ishuri ribanza rya Gitega, ndetse no ku du santere no mu ngo z'abantu.
Perezida wa EWB muri Miami University, Eddie Thant, yavuze ko ibi bihumbi 10 by'amadolari batsindiye, ari inkunga ikomeye izabafasha kurangiza imirimo yari isigaye.
Ati 'Ni inkunga ikomeye kuko tubonye amafaranga twari dusigaje kugira ngo tubashe gukora ingendo zacu zo kujya kurangiza ishyira mu bikorwa ry'umushinga wacu mu Rwanda.'
'Bizatuma kandi tubasha no gukora ibindi bikorwa birimo gushaka abanyamuryago bashya, dutekereza urugendo tugomba kugirira mu Rwanda mu mpeshyi itaha.'
Uyu mushinga wo gusana ibikorwaremezo by'amazi mu Rwanda, ugizwe n'ibice bine, ari byo gusana amasoko y'amazi, kongera ubushobozi bwo kubika amazi, gukomeza imiyoboro y'amazi, no kongera imiyoboro y'itangwa ry'amazi.
Iri tsinda rivuga ko intego ni ukugera aho buri muturage azajya abona nibura litiro 20 z'amazi meza ku munsi, bigamije guteza imbere ubuzima bwiza, umutekano n'ubushobozi bwo guhangana n'ibibazo mu gihe kirekire.
Uyu mushinga uracyakomeje, kandi ni igikorwa gifatanyijwemo n'abanjenyeri b'umwuga (PEs) hamwe n'abanyeshuri ba EWB.
Abanyamwuga bagize uruhare mu guhuza no kuyobora aba banyeshuri barimo Chuck Dragga, Mike Brunner, Katherine Byrnes, Peter Kube, Gordon Miller na Luke Carter, hamwe n'uwahoze ari umunyeshuri wa CEC, Nathan Ashbrook (wasoje mu 2024). Dr. Catherine Almquist, usanzwe ari umwarimu ufasha aba banyeshuri.
