Imibare igaragaza ko indwara ya Hepatite B mu Rwanda iri kugero cya 0,25% bisobanuye ko nibura mu bantu 100 bajya kwisuzumisha ku bitaro 0,25 bayisanganwa.
Dr. Berabose yavuze ko nubwo imibare y'abarwaye ari imike ariko ibyago byo kwandura bishobora kwiyongera ku bantu bafite ibyago byinshi byo kwandura.
Ati 'Abo barimo abafite intege nke z'ubudahangarwa bw'ubuzima nk'abanduye agakoko gatera Sida, abarwaye kanseri n'abafite indwara zidakira nka Diabete.
Yakomeje ati 'Hari kandi abagore batwite, abari ahantu hahurira benshi nko muri gereza, inkambi z'impunzi, ibigo by'igororamuco, abakora akazi ko kwicuruza, abaryamana n'abo bahuje ibitsina.'
Yasobanuye ko urukingo rwa Hepatite B ruri mu byo u Rwanda rwatangiye guha abakiri bato guhera mu 2002.
Mu Rwanda umwana uvutse ku mubyeyi wayanduye ahabwa dose ya mbere y'urukingo rwo kumurinda kwandura mu gihe cy'amasaha 24.
Yakomeje avuga ariko ko kuri ubu hatangiye gahunda yo gukingira n'abantu bavutse mbere ya 2002, hibanzwe cyane kuri ba bandi bafite ibyago byinshi byo kwandura.
Yavuze ko urukingo na serivisi zo gusuzuma abantu Hepatite B bikorwa ku buntu mu bigo nderabuzima n'ibitaro.
Kuri ubu abarenga miliyoni eshanu mu gihugu bamaze gukingirwa barimo abahawe urukingo bakivuka ndetse n'abakuru.
Ati 'Kugeza ubu tumaze gusuzuma abantu barenga miliyoni eshanu. Muri bo 9000 bari guhabwa imiti. Iyi ni virusi idakira, ufata imiti ayifata by'igihe kirekire. Intego ni ukurwanya ubwandu bwayo, kuyigabanya no kwirinda ko izahaza abantu.'
Yavuze ko kandi ko abantu benshi bakunze gushaka kwivuza ari uko iyo ndwara yamaze gutangira kwangiza umwijima kandi icyo gihe guhangana nayo biba bigoye cyane kuko biba byarenze igaruriro.
Nubwo hepatite B na C ari zo zizwi hari ubwoko butanu bw'indwara za Hepatite ziterwa na virus, ari bwo A,B,C,D na E.
Hepatite A na E zandurira mu mwanda w'uyirwaye. Ni ukuvuga ko iyo uwagize aho ahurira n'uwo mwanda atakarabye ashobora kuyandura igihe afata amafunguro inyuze mu nzira y'igogora isanzwe.
Hepatite B na C zandurira mu maraso byaba mu kuyahabwa, gutizanya ibikoresho bikomeretsa nk'inshinge ku bitera ibiyobyabwenge; umubyeyi utwite ashobora kwanduza umwana amutwite cyangwa amubyara no mu mibonano mpuzabitsina.
Hepatite B niyo yandura cyane kurusha hepatite C, nubwo virusi ya C ari yo imara amasaha menshi hanze y'umubiri itarapfa. Ishobora kumara iminsi 21 ku gikoresho gikomeretsa mu gihe Hepatite B ishobora kumara hanze y'umubiri iminsi irindwi itarapfa kandi ishobora no kwandurira mu macandwe igihe ay'uyirwaye ahuye n'ahantu hakomeretse.
