Perezida Kagame yijeje Ambasaderi mushya w'u Bushinwa ubufasha mu nshingano ze - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa Kabiri tariki 29 Nyakanga 2025, Perezida Paul Kagame yakiriye Amb. Gao muri Village Urugwiro, amushyikiriza impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda.

Perezida Kagame yabwiye Amb. Gao ko yiteguye gukomeza gushimangira umubano n'ubutwererane buri hagati y'ibihugu byombi.

Yakomeje amubwira ko Guverinoma y'u Rwanda n'abaturage b'u Rwanda biteguye kumuha ubufasha bwose bushoboka ngo azabashe kuzuza neza inshingano ze.

Amb. Gao yavuze ko hubakiwe ku murongo watanzwe n'abakuru b'ibihugu byombi, umubano w'u Rwanda n'u Bushinwa ugenda urushaho gutera imbere.

Yavuze ko u Bushinwa bwiteguye gukomeza gukorana n'u Rwanda, hagamijwe inyungu z'Abanyarwanda n'Abashinwa.

U Bushinwa ni kimwe mu bihugu bibona neza amahirwe y'ishoramari ari mu Rwanda ndetse mu myaka itanu ishize, iki gihugu ni cyo cyaturutsemo ishoramari ryinshi ryashowe mu Rwanda.

Nko mu 2024, ishoramari rituruka muri icyo gihugu ryinjira mu Rwanda ryari miliyoni 460$, aho bwarushije iryaturutse mu Buhinde ringana na miliyoni 445$.

Mu 2023, iri shoramari ryari miliyoni 79.1$, rivuye kuri miliyoni 182.4$ mu 2022 na miliyoni 357.7$ mu 2021 na miliyoni 282$ mu 2020.

Muri rusange, muri iyi myaka itanu, u Bushinwa bwaje imbere y'ibindi bihugu mu guturukamo ishoramari ryinshi ryashowe mu Rwanda inshuro enye zose.

U Rwanda kandi ntirwungukira gusa mu kwakira ishoramari rikomoka mu Bushinwa, ahubwo rukomeje no kongera ingano y'ibicuruzwa rwohereza muri icyo gihugu.

Nk'ubu hagati ya 2021 na 2024, ibicuruzwa u Rwanda rwohereza mu Bushinwa byavuye kuri miliyoni 16$ bigera kuri miliyoni zirenga 100$ mu gihe cy'imyaka ine gusa, aho byikubye inshuro zirenga eshanu zose.

Mu 2024 gusa, ibyo u Rwanda rwohereza mu Bushinwa byiyongereyeho 29.5%.

Ibi binajyana no kwiyongera kw'agaciro k'ubucuruzi hagati y'u Bushinwa n'u Rwanda, karenze miliyari 1,6$ mu 2024, kavuye kuri miliyoni 742$ mu 2021.

Amb. Gao Wenqi yasimbuye Wang Xuekun wasoje manda ye nka Ambasaderi w'u Bushinwa mu Rwanda, mu ntangiriro z'uyu mwaka.

Amb. Gao Wenqi ubwo yari ageze muri Village Urugwiro
Amb. Gao Wenqi yashyikirije Perezida Kagame impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye
Perezida Kagame yijeje ubufasha Ambasaderi mushya w'u Bushinwa mu nshingano ze



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yijeje-ubufasha-ambasaderi-mushya-w-u-bushinwa-mu-nshingano-ze

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)