Byatangarijwe mu mahugurwa yo gukira ibikomere bikomoka ku mateka u Rwanda rwanyuzemo yabereye ku Karere ka Rusizi ku wa 22 Nyakanga 2025.
Nyuma y'ubu bushakashatsi bwa Never Again Rwanda, mu 2021, Umuryango Unity Club Intwararumuri na wo wakoze ubushakashatsi ku bana bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, usanga 99% by'urubyiruko rwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi rutazi ababyeyi babo rufite ihungabana, mu gihe muri rusange urubyiruko rwarokotse Jenoside rufite ihungabanga ari 87%.
Urubyiruko rwavutse ku babyeyi bafashwe ku ngufu muri Jenoside yakorewe Abatutsi ni 69% rufite ihungabana. Abana bavutse ku babyeyi badahuje ubwoko bangana na 43% bafite ihungabana.
35% ry'urubyiruko ruvuka ku babyeyi bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi na bo bafite ihungabana, mu gihe muri rusange abana 14% bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi na bo bafite ihungabana.
Uumukozi wa Never Again ushinzwe gahunda yo gukumira Jenoside, Gatabazi Claver, yavuze ko nyuma yo kubona iyi mibare bafashe umwanzuro wo gushyira imbaraga muri gahunda ya Ndi Umunyarwanda.
Ati 'Ni mpamvu mu byo twigisha byose tugaruramo ni ihame rya Ndi Umunyarwanda ryo kumva ko nta moko ahari, ubwoko ari Abanyarwanda. Tugaruka ku bitekerezo bikiri mu mitima y'Abanyarwanda batari barekura ngo bumve ko ntawe ugomba kugirira nabi undi kuko ari mu bwoko bwahigwaga cg butahigwaga.'
Umuyobozi w'Ishami ry'Imiyoborere mu Karere ka Rusizi, Innocent Patrick Munyurwa yavuze ko ubumenyi bungukiye muri aya mahugurwa buzafasha gutanga serivisi birinda gukomeretsa abaturage.
Yagize ati "Yego n'abandi Banyarwanda bafite ibikomere turabafite mu buryo butandukanye ariko by'umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi baracyafite ibikomere, ni yo mpamvu ubumenyi nk'ubu buba bukenewe kugira ngo umenye koko niba umuntu agifite ibikomere hanyuma umenye uko umwakira kugira ngo ukemure ikibazo cye adakomeretse."
Mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, hagaragaye ibibazo by'ingengabitekerezo ya Jenoside 207, ibyinshi byavuye mu Ntara y'Iburengerazuba.

Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-19-bakorerwa-ivangurwa-rishingiye-ku-moko