Guverinoma nshya irimo abaminisitiri bashya nka Dominique Habimana, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'lgihugu, Dr. Bernadette Arakwiye, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr. Telesphore Ndabamenye na Jean de Dieu Uwihanganye wagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ibikorwaremezo.
Uko umuhango uri kugenda
â"Â Minisitiri w'Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, nyuma yo kurahira, yashyize umukono ku ndahiro ye

â"Â Perezida Kagame ubwo yageraga mu Nteko ishinga Amategeko ahabereye uyu muhango


Amafoto: Umukuru w'Igihugu amaze kwakira indahiro z'abaminisitiri batandatu bari muri Guverinoma






12:20: Nyuma yo kugeza indahiro ye ku Mukuru w'Igihugu, Minisitiri w'Intebe mushya, yagejeje ijambo ku bitabiriye uyu muhango. Yabanje gushimira Perezida wa Repubulika ati 'Ndashaka kubanza gushimira byimazeyo Perezida wa Repubulika ku cyizere yangiriye.' Yavuze ko icyizere yahawe 'kitazaraza amasinde.'
Yakomeje agira ati 'Ndabizeza ko nzakora ibishoboka byose ndetse nkore ibirenzeho kugira ngo nuzuze inshingano nahawe bityo igihugu cyacu kibyungukiremo ku buryo bugaragarira buri wese.'
'Ndashimira ubwitange abayobozi bambanjirije bagaragaje kugira ngo u Rwanda rutere intambwe ishimishije nk'uko bigaragarira buri wese uyu munsi. Niteguye ntategwa gutanga umusanzu wanjye muri urwo rugendo nk'umunyarwanda wiyemeje gukorera igihugu cye.'
'Nzaharanira gukorera mu mucyo, nzita mbere na mbere ku bibazo by'abaturage, nzafatanya n'inzego zose kugira ngo ibyo twiyemeje tubigereho kandi nta munyarwanda dusize inyuma.'
12:15: Minisitiri w'Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, amaze kugeza indahiro ye kuri Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Ni Minisitiri w'Intebe wa karindwi u Rwanda rugize kuva mu 1994.

12:10: Perezida Kagame amaze kugera mu Cyumba cy'Inteko rusange ahagiye kubera umuhango w'irahira.
Amafoto agaragaza abayobozi batandukanye ubwo bageraga mu cyumba cy'Inteko Ishinga Amategeko










Amafoto: Kwizera Herve