Ni ibikorwa byabereye mu Murenge wa Nyamata kuri iki Cyumweru, tariki ya 13 Nyakanga 2025.
Ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata, abakozi ba SK FM basobanuriwe amateka y'uko Jenoside yateguwe kugeza ishyizwe mu bikorwa mu 1994, aho mbere y'uko itangira byeruye ku wa 7 Mata 1994, Abatutsi bo mu Bugesera bagiye batotezwa bagakorerwa iyicarubozo.
Mu itegurwa rya Jenoside, benshi mu Batutsi bajyanywe mu Bugesera mu nkambi bahabwa akato kubera politiki mbi y'Ababiligi, Parmehutu na Kiliziya Gatolika. Bakimara kugezwayo batangiye kwicwa n'indwara ziterwa n'isazi ya Tse Tse mbere y'uko mu 1963 batangira kwicwa biswe ibyitso.
Kubera gutuzwa mu Bugesera byatumye haba hamwe mu hantu hatuwe n'Abatutsi benshi ku buryo batagerwagaho n'iterambere ndetse no mu 1994 byorohera Interahamwe kubicira hamwe.
Nyuma yo gusobanurirwa amateka, abayobozi n'abakozi ba SK FM bashyize indabo ku mva rusange mu rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata, banunamira imibiri y'abasaga ibihumbi 45 bahashyinguwe.
Baremeye kandi umuryango wa Mupfasoni Annonciate na Butera Eugène, bombi bo mu Murenge wa Nyamata, buri wese bamuha inka.
Mupfasoni yagize ati 'Birantunguye cyane, nta kindi navuga uretse kubashimira. Inka nigeze kuzigira mbere ya Jenoside, ubu ni bwo na none Imana yongeye gukoresha abantu bayo iba iraturemeye.'
Umunyamakuru Sam Karenzi washinze SK FM, yavuze ko ari igikorwa bari bamaze igihe bategura ariko bishimiye ko babashije kukigeraho nyuma y'amezi atanu gusa iyi radiyo itangiye kumvikana.
Ati 'Ni umunsi twari tumaze igihe dutegura, wagombaga kuba mu gihe cy'iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi nk'uko bisanzwe mu gihugu ariko tugenda tugira imbogamizi bituma bitabera ku gihe. Twishimiye ko cyagezweho kuko twagiteguranye n'abakunzi bacu batandukanye barimo abo muri Diaspora.'
'Twishimiye ko mu gihe gito, mu mezi atanu tuvutse, dutangiye kugira uruhare mu iterambere ry'igihugu, mu kugira icyo duhindura mu mibereho y'Abanyarwanda. Twifuza ko igikorwa kizakura, uyu munsi twaremeye imiryango ibiri inka, turifuza ko yaba itanu cyangwa 10, buhoro buhoro uko Imana izagenda idushoboza, turifuza kugira uruhare mu iterambere ry'igihugu cyacu.'
Agaruka ku mpamvu bahisemo gukorera iki gikorwa mu Karere ka Bugesera, Sam Karenzi yavuze ko byatewe n'uko ari ho akomoka, ashimangira ko kizakomereza no mu bindi bice by'igihugu.
Ati 'Burya ngo ijya kurisha ihera ku rugo, aha ni iwacu njyewe by'umwihariko. Urumva ni ho ibintu byose byatangiriye kuko ni ho naturutse, twashatse ko ari ho twatangirira ariko ntibivuze ko tutazajya no mu bindi bice by'igihugu kuko igikorwa kizaba ari ngarukamwaka.'
Meya w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yashimiye abagize umuryango mugari wa SK FM ku gikorwa bakoze kuko bigaragaza gahunda yo gushyigikira imibereho myiza y'Abanyarwanda.
Radio SK FM isanzwe ifite icyicaro mu Karere ka Kicukiro, ikora ibiganiro bitandukanye byiganjemo ubusesenguzi mu byiciro birimo politiki, siporo n'imyidagaduro.

























