Sida iracyari ikibazo cyane cyane ku rubyiruko - Minisitiri Dr. Nsanzimana yatanze umuburo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho mu gihe i Kigali hari kubera Inama ya 13 y'Umuryango Mpuzamahanga Uharanira kurwanya Sida (IAS).

Ni inama izamara iminsi itanu kugeza ku wa 17 Nyakanga 2024, izagaruka ku ngingo zitandukanye, by'umwihariko ubushakashatsi buri gukorwa ngo iyi ndwara ahanini yandurira mu mibonano mpuzabitsina irandurwe.

Ku wa 13 Nyakanga, abitabiriye iyi nama bifatanyije n'Abanyarwanda muri siporo rusange izwi nka 'Car Free Day'.

Minisitiri Dr. Nsanzimana yeretse urubyiruko ko igihe rugezemo ari icyo gukora cyane, kunguka ubumenyi mu ngeri zitandukanye hagamijwe kugera kuri byinshi kandi byiza mu minsi iri imbere.

Ati 'Icyakora ni n'igihe cyo kwitonda no kwigengesera kuko umubiri mufite uyu munsi ni na wo muzakurana, ni wo muzaba mufite kugeza mu zabukuru.'

Yibukije ko kwirengagiza amabwiriza afasha mu kubungabunga ubuzima no kwirinda ibyabwangiza mu gihe umuntu akiri mu myaka y'ubuto, bishobora kumugiraho ingaruka mu buzima bwe bwose, zirimo no kwandura Virusi itera Sida.

Ati 'Abantu bamwe batekereza ko Virusi itera Sida itagihari. Si byo kuko irahari ndetse iri kwiyongera cyane mu rubyiruko. Gukoresha udukingirizo, kwirinda imibonano mpuzabitsina, ni bwo buryo tubwira urubyiruko ko rugomba gukoresha rwirinda.'

Yagaragaje ko iyo umuntu yanduye Virusi itera Sida bitamugiraho ingaruka gusa ahubwo aba n'umutwaro ku muryango we n'igihugu kuko ikiri indwara itagira umuti nubwo mu minsi iri imbere ushobora kuzaboneka.

Ati 'Mwirinde aho kugira ngo muzafate imiti ubuzima bwanyu bwose.'

Imibare ya Minisante igaragaza u Rwanda rwahanganye n'iyi ndwara mu buryo bukomeye, kuko nko mu myaka 15%, rwagabanyije ubwandu bushya ku kigero cya 76%.

Rwageze ku ntego y'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe kurwanya Sida, izwi nka 95-95-95.

Ni intego ijyanye n'uko 95% by'abafite Virusi itera Sida bazi uko bahagaze, 95% bafata imiti igabanya ubukana, muri abo bari ku miti abagera nibura kuri 95% bagomba kuba batagaragaza iyo virusi mu maraso.

Nubwo bimeze bityo ariko Virusi itera Sida iracyari ikibazo kuko Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima (RBC), kigaragaza ko buri mwaka mu Rwanda abantu 3200 bandura Virusi itera Sida, mu gihe abagera ku 2600 bahitanwa na yo.

Abaturage bafite kuva ku myaka 15 kugeza ku myaka 29 ni bo bandura cyane, umubare munini ni abakobwa.

Mu nama ya IAS kandi ni ho Ishami rya Loni ryita ku Buzima, rizatangaza amabwiriza y'uburyo umuti wa 'Lenacapavir' uherutse kuvumburwa uzajya ukoreshwa.

Ku wa 19 Kamena 2025 ni bwo Ikigo Gishinzwe Ubuziranenge bw'imiti n'ibiribwa muri Amerika, FDA, cyemeje ko umuti wa Lenacapavir Yeztugo wakwifashishwa mu kwirinda no gukumira Virusi itera Sida muri Amerika.

Wakozwe n'Ikigo cyo muri Amerika cya Gilead Sciences, ukorerwa igerageza rya mbere n'irya kabiri mu 2024, ibisubizo bivuyemo bigaragaza ko nta ngaruka ugira ku buzima bw'abawutewe.

Ubuyobozi bwa Gilead Sciences bwagaragaje ko uyu muti uterwa umuntu rimwe mu mezi atandatu, ni ukuvuga inshuro ebyiri mu mwaka, wagaragaje ubushobozi bwo kurinda umuntu ubwandu bwa Sida ku rugero rwa 99,9%.

Abayobozi batandukanye mu Rwanda n'abaturage bitabiriye siporo rusange, nyuma basobanurirwa uburyo Sida ikiri ikibazo mu batuye Isi
Abitabiriye inama ya IAS ku wa 13 Nyakanga 2025 bifatanyije n'Abanyarwanda muri siporo rusange



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/sida-iracyari-ikibazo-cyane-cyane-ku-rubyiruko-minisitiri-dr-nsanzimana-yatanze

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)