Ibyemezo bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika byo gufatira ibihano igisirikari cy'u Rwanda n'abasirikare bamwe ba RDF byakomeje guteza impaka zikomeye mu karere k'Ibiyaga Bigari. Mu gihe Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, yashimye icyo cyemezo avuga ko 'ijambo ryatanzwe ridakwiye guhora risubirwamo kandi ko gusuzugura ubuzima bw'abantu bidakwiye gukomeza', u Rwanda rwo ruvuga ko ibihano byafatiwe uruhande rumwe bitazigera bizana amahoro arambye.
Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda, Yolande Makolo, yatangaje ko ibihano bifatiwe u Rwanda byirengagiza ukuri ku ntandaro y'ikibazo cyo mu burasirazuba bwa RDC, kandi bigoreka ishusho y'ukuri kw'amakimbirane amaze imyaka myinshi muri ako gace.
U Rwanda rushimangira ko ikibazo nyamukuru gikomeje guteza umutekano muke ari umutwe wa FDLR, ugizwe n'abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Kigali ivuga ko uwo mutwe ukorana n'ingabo za Congo, FARDC, kandi ugashyigikirwa na Leta ya Kinshasa.
Mu masezerano azwi nka Washington Accords, RDC yemeye guhagarika burundu kandi mu buryo bushobora kugenzurwa ubufasha ubwaribwo bwose iha FDLR n'indi mitwe iyishamikiyeho. Ariko u Rwanda ruvuga ko nta cyemezo gifatika cyigeze gifatwa ngo ayo masezerano ashyirwe mu bikorwa.
Kigali ivuga ko gufatira ibihano uruhande rumwe bishobora gutiza umurindi icyemezo cya RDC cyo gushaka igisubizo cya gisirikare aho gushaka icy'amahoro. U Rwanda rugaragaza ko ihuriro ririmo FDLR, imitwe ya Wazalendo n'abacanshuro b'abanyamahanga rikomeje kurwana ku ruhande rwa FARDC.
Ku ruhande rw'inyeshyamba za AFC/M23, u Rwanda ruvuga ko zigaragaza ko zirwanira kurwanya ivangura n'ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje kugaragara mu magambo ya bamwe mu bayobozi b'ingabo za Congo.
Mu itangazo ryayo, Guverinoma y'u Rwanda yavuze ko Ingabo z'u Rwanda, Rwanda Defence Force, zifite inshingano zo kurinda ubusugire bw'igihugu, kandi ko kwirwanaho ari ishema ritazigera risuzugurwa.
Rwanda ivuga ko yiteguye gukomeza gushyira mu bikorwa ibyo yiyemeje mu masezerano ya Washington, harimo no gusubukura imirimo ya Komite ihuriweho ishinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa ryayo, ariko isaba ko abafatanyabikorwa mpuzamahanga bagaragaza uburinganire mu myanzuro bafata.
Abasesenguzi bavuga ko amateka y'akarere agaragaza ko ibihano bidatanga amahoro arambye. Amahoro asaba kubahiriza amasezerano no gukemura intandaro y'ikibazo.
Mu gihe ibibazo bikomeje gufata indi ntera mu burasirazuba bwa RDC, birasaba ubushishozi n'ubushake kuruhande rwa Kinshasa.
Source : https://rushyashya.net/ibihano-bifatiwe-uruhande-rumwe-ntibizagarura-amahoro-mu-karere/