Vybz Kartel yateye utwatsi ibyo gutaramira mu bihugu birimo n'u Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi w'icyamamare wo muri Jamaica, Vybz Kartel, yahakanye amakuru yavugaga ko ateganya kuzataramira mu bihugu byo muri Afurika y'Iburasirazuba birimo Uganda, u Rwanda na Kenya muri Gicurasi 2026.

Mu minsi ishize nibwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gukwirakwira amakuru avuga ko uyu muhanzi azagirira ibitaramo muri ibi bihugu mu rwego rw'uruzinduko rwe rw'ibitaramo rwiswe 'East African Tour."

Nk'uko ayo makuru yabivugaga, Kartel yari kuzataramira i Kampala ku wa 1 Gicurasi 2026 kuri Lugogo Cricket Oval, agakomereza i Kigali ku wa 2 Gicurasi muri BK Arena, mbere yo gusoza uru ruzinduko i Nairobi ku wa 8 Gicurasi.

Nyuma y'ikwirakwira ry'ayo makuru, Vybz Kartel n'itsinda rimureberera inyungu bahise bayahakana, bavuga ko nta gitaramo na kimwe cyigeze gitegurwa cyangwa gitangazwa ku mugaragaro ko kizakorerwa muri aka karere.

Mu butumwa yashyize hanze, uyu muhanzi yavuze ko yaba we cyangwa ubuyobozi bumushinzwe nta makuru bafite kuri uru ruzinduko rwavugwaga. Yashimangiye ko nta bitaramo byo muri Afurika y'Iburasirazuba byigeze byemezwa n'itsinda rye.

Kartel kandi yaburiye abakunzi be ko hari abantu bashobora kuba bakoresha izina rye mu buryo butemewe bagamije kuyobya abantu cyangwa kubabeshya ibitaramo bidafite aho bihuriye n'ukuri.

Yagize ati 'Abantu bose cyangwa abategura ibitaramo bavuga ko banditse cyangwa bategura ibi bitaramo mu izina ryanjye barimo kuyobya abantu. Ndagira inama abakunzi banjye, abategura ibitaramo n'ahabera ibirori kudaha agaciro ayo makuru cyangwa kohereza amafaranga ku babivuga.'

Uyu muhanzi yibukije ko amatangazo yose ajyanye n'ibitaramo bye cyangwa ingendo ze atangazwa gusa ku mbuga ze zemewe cyangwa n'abamuhagarariye byemewe n'amategeko.

Yanavuze ko abantu bonyine bemerewe kuvuga cyangwa gukora ibikorwa mu izina rye ari umujyanama we, Linton T.J. White, ndetse n'umunyamategeko we Jason Mitchell, ashimangira ko abazagaragara bakoresha izina rye mu buryo bunyuranyije n'amategeko bazabiryozwa.

Vybz Kartel yahakanye ibyo kuza gutaramira mu bihugu birimo n'u Rwanda



Source : http://isimbi.rw/vybz-kartel-yateye-utwatsi-ibyo-gutaramira-mu-bihugu-birimo-n-u-rwanda.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)