Abacunga umutekano ku bibuga batangiye guhugurirwa kunoza umurimo wabo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aya mahugurwa y'iminsi itatu ari kubera kuri Kigali Pelé Stadium, yitabiriwe n'icyiciro cya mbere cy'abakozi 180 mu gihe biteganyijwe ko abagera kuri 500 aribo bazayahabwa.

Ni amahugurwa kandi ari gutangwa n'Umuyobozi ushinzwe Umutekano muri FERWAFA, Bizimana Jonathan n'Umuyobozi w'Akanama gatanga impushya zo gukina amarushanwa (CAF Licensing) muri FERWAFA, Muhire Livingstone.

Umuyobozi Mukuru wa Tiger Gate S, Gatete Jean Claude, yavuze ko bateguye aya mahugurwa kuko bifuza kuzamurira ubushobozi abakozi babo.

Ati 'Duteganya guhugura abantu 500 bazagenda biyongera kuko twifuza ko buri wese agomba gukora icyo yize, aho kuba icyo agiyemo. Dushaka ko uyu mwuga umenyekana kandi ugahabwa agaciro rero nitwe tugomba kubanza kukihesha.'

Yakomeje agaragaza ko aya mahugurwa azakemura imbogamizi zikunzwe kugaragazwa n'abakunzi b'umupira w'amaguru.

Ati 'Ahanini abakunzi b'umupira w'amaguru bagaragazaga impungege z'uko dukoresha abantu badafite ubumenyi cyangwa dukora ibyo tutazi ariko guhera uyu munsi navuga ko bakitega impinduka kuko aya mahugurwa azadufasha cyane. Ndahumuriza abantu ko batazongera kwakirwa n'abo bise ama 'Robot'.'

Tiger Gate S, ni ikigo cyatangiye mu 2021, gifite abakozi barenga 1000 bakora mu buryo bwa nyakabyizi ndetse n'abandi 150 bahoraho, gikorera ku Gisimenti.

Umuyobozi ushinzwe Umutekano muri FERWAFA, Bizimana Jonathan ni we uri gutanga aya mahugurwa
Icyiciro cya mbere cy'aya mahugurwa kitabiriwe n'abakozi 180
Ni amahugurwa azamara iminsi itatu
Umuyobozi Mukuru wa Tiger Gate S, Gatete Jean Claude, yizeje impinduka abakunzi b'umupira w'amaguru nyuma y'aya mahugurwa
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Tigers Gate S, Kabera Frank Romeo, ageza ijambo kubitabiriye aya mahugurwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abacunga-umutekano-ku-bibuga-batangiye-guhugurirwa-kunoza-umurimo-wabo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)