Uwafashwe yatangaje ko urwo rumogi yari arukuye mu Karere ka Rulindo ahitwa ku Kinini akaba yari aruzaniye umuntu basanzwe bakorana mu kurucuruza mu Murenge wa Kabuga ndetse akaba yari abikoze nshuro ya kabiri.
Yafashwe ku wa 15 Nyakanga mu Murenge wa Kimisagara, Akagari ka Kimisagara mu Mudugudu wa Nyabugogo, biturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage aho bahamagaye Polisi bayibwira ko hari umuntu ufite igikapu kirimo ibiyobyabwenge, haza abapolisi bararumusangana bahita bamuta muri yombi.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars, yashimye abaturage batanze ayo makuru ndetse ashishikariza n'abandi kujya batanga amakuru igihe hari aho bayabonye y'ibiyobyabwenge.
Uwafashwe afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kimisagara kugira ngo akorerwe dosiye, ndetse Polisi ivuga ko ibikorwa byo gushakisha abo bakoranaga birakomeje.
CIP Gahonzire yagize ati 'Polisi y'u Rwanda iraburira abantu bose bishora mu bikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge kubireka kuko amayeri yose bakoresha yamenyekanye. Abantu bakwiye gushaka ibindi bakora kuko nta cyiza cyo gucuruza ibiyobyabwenge kandi umuntu wese ufite umugambi wo kuroga Abaturarwanda abaha ibiyobyabwenge ntabwo azihanganirwa'.
Iteka rya Minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04 Werurwe 2019 rigena urutonde rw'ibiyobyabwenge n'ibyiciro byabyo, rishyira ikiyobyabwenge cy'urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.
Amategeko avuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n'amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n'ihazabu ya miliyoni 20 Frw ariko atarenze miliyoni 30 Fww iyo ari ibiyobyabwenge bihambaye.

