Ni gahunda izakorerwa mu turere twose tw'igihugu uko ari 30, hasurwa amashuri yisumbuye na za kaminuza.
Ibi bigo bizasurwa bizerekwa filme mbarankuru y'isaha n'iminota 15, yitwa 'Beyond the Genocide' igaruka ku mateka yo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse n'urugendo rwo kwiyubaka.
Umuyobozi mukuru wa Zion Films Company, Zion Sulaiman Mukasa Matovu, yavuze ko urubyiruko rworoherwa no kwigira ku bintu bareba cyangwa bumva nk'indirimbo, filme n'ibindi nkabyo, ariyo mpamvu nabo bashyizeho iyi gahunda.
Yagize ati 'Urubyiruko rwinshi mu Rwanda, bakunda ubuhanzi, bakunda filme indirimbo n'ibindi nk'ibyo, rero kubigisha ukoresheje ibintu nka byo ni byo bituma biga vuba, kandi bakabyishimira kurenza kubaha ikiganiro cyangwa kubigisha mu buryo busanzwe.'
Yakomeje avuga ko ubuhanzi buri mu byakoreshejwe igihugu kijya mu icuraburundi, ari yo mpamvu bukwiye no gukoreshwa mu kubaka igihugu ndetse no kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi cyane cyane higishwa urubyiruko.
Ati 'Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubuhanzi bwakoreshejwe mu kuyobya no kubiba urwango mu bantu, ariko uyu munsi twe turi kubukoresha mu kwigisha no komora ibikomere by'abarokotse.'
Iyi gahunda yatangiye ku wa 7 Kamena 2025, aho kugeza ubu hamaze gusurwa ibigo 5 biri mu karere ka Musanze na Rubavu.


