Prof. Egara Kabaji yagizwe Umuyobozi w'Icyubahiro wa Mount Kigali University - #rwanda #RwOT

webrwanda
1 minute read
0

Kwemeza Prof. Egara Kabaji byanyuze mu itangazo ryatanzwe na Prof. Simon Gicharu, Umuyobozi w'Inama Nkuru y'Ubutegetsi ya Kaminuza akaba ari nawe washinze Mount Kenya University.

Nyuma yo kuzamurwa ikaba kaminuza yigenga mu Rwanda, Prof. Gicharu yavuze ko Mount Kigali University igiye kwagura amasomo n'ubushakashatsi bwayo hagamijwe gufasha mu iterambere ry'igihugu n'akarere.

Iyi mpinduka zashyigikiwe n'Inama Nkuru y'Igihugu ishinzwe Amashuri Makuru (HEC), ivuga ko ari intambwe iganisha ku gushimangira ubushobozi bw'u Rwanda mu gutanga uburezi bugezweho no kureshya abanyeshuri baturutse hirya no hino ku mugabane wa Afurika.

Prof Kabaji afite impamyabumenyi y'ikirenga mu bijyanye n'itumanaho yakuye muri University of South Africa.

Prof. Egara Kabaji yagizwe Umuyobozi w'Icyubahiro wa Mount Kigali University. Azatangira inshingano nshya ku wa 1 Kanama



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/prof-egara-kabaji-yagizwe-umuyobozi-w-icyubahiro-wa-mount-kigali-university

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 17, August 2025