Kigali: Imyanda yo mu bwiherero ntizongera kujyanwa mu kimoteri cy'i Nduba - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uru ruganda ruri kubakwa mu Mudugudu wa Kajevuba mu Kagari ka Gitaraga mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro, kuri ubu imirimo yo kurwubaka igeze kuri 80% rukaba ruzuzura rutwaye miliyoni 1 n'ibihumbi 89 by'Amayero.

Ubusanzwe imyanda ividurwa mu bwiherero bwo mu Mujyi wa Kigali yajyanwaga mu kimoteri cya Nduba ikaba ariho ishyirwa mu byobo bihari, kuri ubu iki kimoteri cyatangiye gutunganywa mu buryo bugezweho aho imyanda izajya ibyazwa umusaruro aho kuyitaba.

Umuyobozi Mukuru wa WASAC Group, Prof Omar Munyaneza, yavuze ko imyanda baviduraga mu ngo zo mu Mujyi wa Kigali itazongera kujyanwa i Nduba ahubwo ko izajyanwa i Masaka mu ruganda rushya bari kubaka ruzayibyazamo ifumbire.

Yagize ati 'Dufite uruganda turi kuzuza i Masaka abo twaviduriye abe ari ho imyanda twaviduye tuyijyana. Muzi ko imyanda twaviduraga yajyanwaga i Nduba ariko kubera ko turimo gutunganya kiriya kimoteri cyaho mu buryo bugezweho, ubu ng'ubu turi kugira ngo iyi myanda y'amazi yanduye yo twe kuyivanga n'ibishingwe byavuye mu ngo.''

Prof Munyaneza yakomeje avuga ko bifuza ko i Nduba hajya ibishingwe noneho ibijyanye n'amazi yanduye byo bijyanwe i Masaka. Yavuze ko ibijyanye n'ibyuma bizashyirwa muri uru ruganda bizagera mu Rwanda mu kwezi kumwe, bikaba byitezwe ko uru ruganda ruzatangira gukora mu mezi atatu ari imbere.

Ati 'Ruzaba ari uruganda rwihutirwa ariko noneho dufite n'urunini ruzaba ruri iruhande rwarwo turimo kuganira n'abafatanyabikorwa na bo bazarwubaka kugira ngo turebe ko ikibazo kijyanye n'isuku mu Mujyi wa Kigali cyakemurwa.''

WASAC Group kandi ifite indi mishinga yitezweho gutunganya amazi yanduye yo mu Mujyi wa Kigali izatangira gukora mu minsi iri imbere.

Imyanda yo mu bwiherero igiye kujya ijyanwa i Masaka gukorwamo ifumbire igezweho



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-imyanda-yo-mu-bwiherero-ntizongera-kujyanwa-mu-kimoteri-cy-i-nduba

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)