U Rwanda rwungutse laboratwari ipima ibikomoka ku buhinzi, yatwaye miliyari 5,6 Frw - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhango wo gutaha iyi laboratwari iherereye ku Cyicaro Gikuru cya NAEB i Gikondo mu Mujyi wa Kigali, wabaye ku wa 16 Kamena 2025. Yuzuye itwaye miliyoni 3,4 z'Amayero (arenga miliyari 5,6 Frw).

Iyi laboratwari ifite umwihariko wo kugira ibikoresho bigezweho byifashishwa mu gusuzuma ko ibiribwa cyangwa ibinyobwa byoherezwa mu mahanga byujuje ubuziranenge busabwa ku isoko mpuzamahanga.

Ifite ubushobozi bwo kuzajya ipima ibintu birenze 200 harimo ubutaka, ibinyabutabire bihumanya ubuzima bw'abantu ndetse hanapimwe n'ibindi bitandukanye.

Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr. Mark Cyubahiro, yagaragaje ko mu bikoresho biri muri iyi laboratwari harimo n'imashini ishobora gutahura hakiri kare udusimba dusangwa mu bihingwa.

Yakomeje avuga ko kugira ngo iyo miti iboneke bidashoboka ko wabibonesha amaso ahubwo bisaba imashini zabugenewe kandi zifitemo ikoranabuhanga rihambaye.

Ati 'Niba warateye umuti, kugira ngo wice udusimba twangiza bya bihingwa hagomba kuba nta bisigazwa by'imiti birimo birenze igipimo runaka.'

Minisitiri Dr. Cyubahiro yavuze ko iyo umuntu yohereje ibicuruzwa mu mahanga, byagerayo bagasanga bitujuje ubuziranenge akenshi bitwikwa.

Ati 'Iyo babitwitse, uretse kuba uwabyohoreje ahomba n'igihugu kirahomba ndetse n'izina ryacyo rikangirika.'

Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Claude Bizimana, yavuze ko iyo laboratwari izajya inatanga na serivisi zirimo gutanga icyemezo cyemeza ko ibihingwa byujuje ubuziranenge bwo koherezwa mu mahanga n'ibindi.

Yasobanuye ko iki gikorwaremezo cyavuguruwe mu gihe cy'imyaka itanu kuva mu 2018 kugeza 2023 binyuze mu bufatanye n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi kugira ngo hongerwe ubushobozi bw'ibipimirwa mu Rwanda.

Yagize ati 'Twifuzaga kongera ubushobozi bw'ibicuruzwa dupima, kunoza uburyo dutangamo ibyemezo by'ubuziranenge no gutanga ibisubizo byizewe kandi bishingiye ku bumenyi kugira ngo twongere umusaruro w'ibyoherezwa mu mahanga.'

Ibikomoka ku buhinzi byoherejwe mu mahanga byinjirije u Rwanda arenga miliyoni 839,2$ (arenga miliyari 1,16 Frw) mu 2023/2024.

Ubwo umuhanga mu gusuza icyayi cy'u Rwanda yasobanuriraga Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi na Ambasaderi wa EU mu Rwanda uburyo hapimwa ubuzirange bwacyo
U Rwanda rwungutse laboratwari izajya yifashishwa mu gupima ibikomoka ku buhinzi
Inzobere mu gusuzuma ikawa irigusogongera ngo yumve niba yujuje ubuziranenge
Uhereye ibumoso ni Ambasaderi w'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi (EU), Belén Calvo Uyarra, akurikiwe na Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr. Mark Cyubahiro, Umuyobozi Wungirije wa Komisiyo ya EU ushinzwe ububanyi n'amahanga, Martin Seychell, Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Claude Bizimana, bafungura laboratwari izajya ipima ubuziranenge bw'ibihingwa byoherezwa mu mahanga
Iyi laboratwari yiteguye kuzajya itanga ibipimo by'ubuziranenge bikenerwa ku rwego mpuzamahanga
Ambasaderi w'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi, Belén Calvo Uyarra yashimiye ibihugu bitandukanye bigize EU byagize uruhare mu iyubakwa ry'iyi laboratwari
Umuyobozi wa NAEB, Claude Bizimana yavuze ko ibyoherezwa mu mahanga bigiye kuzajya byoherezwayo byujuje ubuziranenge busabwa n'isoko mpuzamahanga kubera iyo laboratwari yafunguwe
Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr. Mark Cyubahiro yagaragaje ko iyi laboratwari izajya yifashisha ikoranabuhanga rihambaye mu gutahura ibinyabutabire byaba biri mu bihingwa
Umuyobozi Wungirije wa Komisiyo y'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi ushinzwe ububanyi n'amahanga, Martin Seychell yitabiriye igikorwa cyo gufungura laboratwari izajya ipima ubuziranenge bw'ibihingwa byoherezwa mu mahanga

Amafoto: Rusa Willy Prince




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-rwanda-rwungutse-laboratwari-ipima-ibikomoka-ku-buhinzi-yuzuye-itwaye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)